Igipolisi mu Karere ka Luweero cyataye muri yombi abapolisi bacyo babiri nyuma y’urupfu rwa mugenzi wabo bivugwa ko yaterewe icyuma kizwi nka ‘bayonet’ kuri bariyeri ya Kiziiri ubwo yari atwaye moto.
SPC (Special Police Constable) Kasimu Luyinda (uri ku ifoto) bivugwa ko yatewe icyuma saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatatu agitewe n’umwe mu bapolisi bari boherejwe gukorera kuri iyo bariyeri y’umutekano gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira ikwirakwizwa rya Covid-19.
Luyinda wakoreraga kuri Station ya Polisi ya Zirobwe, mu Karere ka Luweero, ngo yavuye amaraso kugeza apfuye nyuma y’igihe gito ageze ku Kigo nderabuzima cya kaminuza cya Bugema.
Nicholas Muloni, umupolisi bivugwa ko ari we wateye mugenzi we icyuma, yahise acika, mu gihe undi mumotari witwa Frank Kagenyi Kiryorwa arimo ararwana n’ubuzima nyuma yo gukorera impanuka kuri iyo bariyeri iri hagati y’akarere ka Luweero n’aka Wakiso abashinzwe umutekano bari bayiriho bamaze kumutoborera ipine.
Twasuye aho byabereye kandi tumenya ko umwe mu bapolisi bacu yateye icyuma Luyinda igihe yangaga guhagarara kuri bariyeri. Twasuye kandi ikigo nderabuzima aho yapfiriye nyuma gato y’ibyabaye. Umurambo wari ufite igikomere cyimbitse ku kuboko kw’ibumoso,” Uyu ni Komanda w’agateganyo w’igipolisi muri Luweero, Patrick Maikula avugana na Daily Monitor.
Yavuze ko abapolisi batawe muri yombi ari Felix Otim na Livingstone Ssemugwe mu gihe polisi ikomeje gushakisha undi witwa Muloni bivugwa ko yacitse nyuma yo kujomba icyuma mugenzi wabo.
Yavuze ko aba bafashwe kugirango bafashe mu iperereza, ariko avuga ko mu gihe bamagana urugomo rw’abapolisi babo basaba n’abatwara za moto kujya iteka bahagarara mu gihe bahagaritswe kuri za bariyeri.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


