Ikipe y’Igihugu ya Portugal yaraye isezerewe muri Euro 2020, nyuma yo gutsindwa n’u Bubiligi igitego 1-0 mu mukino wa 1/8 cy’irangiza.
Igitego cyo ku munota wa 42 cya Thorgan Hazard ni cyo cyafashije u Bubiligi gusezerera Portugal, busanga muri 1/4 cy’irangiza u Butaliyani.
Ubu Butaliyani bwa Mancini bumaze imikino 31 yikurikiranya budatsindwa, bwo bwageze muri kiriya cyiciro nyuma yo gusezerera Autriche bigoranye ku bitego 2-1.
Portugal ifite Euro iheruka ya 2016 n’u Bubiligi bari bahuriye mu mukino wa 1/8 wabereye mu mujyi wa Seville muri Espagne.
Thorgan Hazard wari wagiriwe icyizere cyo kubanza mu kibuga, yatandukanyije impande zombi ku munota wa 42, ubwo yarekuraga ishoti rikomeye ari hanze y’urubuga rw’amahina, bikarangira umuzamu Rui Patricio yisanze umupira wageze mu izamu rye.
U Bubiligi bwafunguye amazamu bukosora amakosa Portugal ya Cristiano Ronaldo na bagenzi be bari bagiye bakora yo guhusha ibitego byari byabazwe.
Nka Diogo Jota yari yabonye uburyo bukomeye umupira awuta hanze y’izamu, mu gihe byasabye ukwitanga gukomeye k’umuzamu Thibaut Courtois ngo akuremo Coup-Franc ya Cristiano Ronaldo.
Mu gice cya kabiri cy’umukino Umutoza Fernando Santos yashyize mu kibuga abarimo Bruno Fernandes na Joao Felix, gusa bananirwa kumubonera igitego cyo kwishyura.
Igikomeye Portugal yakoze ni igiti cy’izamu cyatewe na Rafael Guerreiro mu minota ya nyuma y’umukino.
Cyakora cyo n’ubwo Ababiligi bageze muri 1/4, basoje uriya mukino badafite Kevin De Bruyne wavunitse akagombambari.
Andi makipe yamaze kugera muri 1/4 cy’irangiza arimo Repubulika ya Tchèque yabigezeho nyuma yo gutungura u Buholandi ikabutsinda ibitego 2-0, cyo kimwe na Denmark yahaye Wakes isomo rya ruhago ikayitsinda ibitego 4-0.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


