Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye arateganya guhura na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, mu gihe cya vuba.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro ubwo yagezaga ubutumwa bwihariye bwa Ndayishimiye kuri Tshisekedi, i Goma kuri uyu wa 28 Kamena 2021.
Nk’uko ibiro bya Perezida wa RDC byabitangaje, ikizahuza aba bombi ni ukugira ngo baganire uburyo ibihugu byabo byakomeza umubano mwiza bisanzwe bifitanye, bifatanya muri gahunda z’iterambere.
Guhura kwa Perezida Tshisekedi na Ndayishimiye kuzaba gukurikiye uko aherutse kugirana na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame tariki ya 25 na 26 Kamena 2021, n’uko yagiranye na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni tariki ya 16.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


