Uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, yakatiwe igifungo cy’amezi 15 n’Urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga rya kiriya gihugu, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kurusuzugura akanga kurwitaba ngo rumukoreho iperereza.
Ni iperereza ryerekeye ibyaha bya ruswa uyu wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo ashinjwa.
Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Jacob Zuma yari yatumijweho n’Umucamanza Mukuru Wungirije wa ruriya rukiko, Raymond Zondo, kugira ngo amukoreho iperereza.
Ni iperereza ryerekeye ruswa yo ku rwego rwo hejuru Zuma ashinjwa mu gihe cy’ubutegetsi bwe nka Perezida wa Afurika y’Epfo kuva muri 2008 kugeza muri 2018.
Ni ibyaha Jacob Zuma yakunze guhakana, ndetse yanga kwitaba inzego zishinzwe iperereza uretse inshuro imwe yonyine.
Ruswa Zuma avugwaho kugiramo uruhare ibarirwa muri $ Miliyari eshanu.
Ntibiramenyekana niba noneho Zuma yaba agiye gutabwa muri yombi kugira ngo afunge, cyangwa niba igifungo yahawe kizakurwaho.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


