Ingabire na Me Ntaganda bandikiye Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Abanyepolitiki; Ingabire Victoire na Me Ntaganda bandikiye Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame inyandiko bise ‘urwandiko rw’inzira’ ivuga uko babona hashakwa umuti w’ibibazo bise iby’ingutu u Rwanda rwanyuzemo.

Amashyaka ya PS-Imberakuri ya Me Ntaganda na Dalfa-Umurinzi ya Ingabire Victoire yombi ataremerwa n’amategeko mu Rwanda, yatangaje iyi nyandiko y’impapuro 10 kuri uyu munsi w’ubwigenge mu Rwanda rwabonye kuwa 1 Nyakanga 1962.

BWIZA yahamgaye Ingabire Victoire ku murongo wa telefoni ngendanwa ngo imenye byinshi kuri uru rwandiko, gusa telefoni ye ntiyabonetse.

Ku rundi ruhande ariko, Victoire Ingabire yabwiye BBC ati: “Iyo usaba nturambirwa… kandi abayobozi nabo ubundi bafite inshingano zo gutega amatwi abo bayobora.”

Nta byinshi BWIZA yamenye bivuga kuri uru rwandiko gusa ‘Urwandiko rw’Inzira’ ngo rusaba ko hakwiriye kuba ibiganiro “bidaheza” hagati y’ubuyobozi bw’igihugu, imiryango idaharanira inyungu za politiki n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bafashijwe n’ibihugu by’inshuti.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


XMA Header Image
Bwiza TV – YouTube
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *