Kuba Willy Nyamitwe atarishwe ngo ni agahinda kuri Minani wo muri CNARED

Sangiza iyi nkuru

Minani Jeremie ushinzwe itangazamakuru mu mpuzamashyaka CNARED, yatangaje mu izina rye ko yababajwe no kurusimbuka kwa Willy Nyamitwe, ushinzwe itangazamakuru muri perezidansi akanaba umuvugizi wa Perezida w’u Burundi, wari wishwe n’abari bamuteze ava mu kazi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, yagize ati: “mu bwenge bwanjye n’umutimanama ni gute nabasha guhangana n’igikoko nka kiriya nkoresheje intwaro? Agaragara uko ari, urupfu rwe rwari kuzaba ruhwanye n’ubutabera ku rupfu rw’Abarundi batagira ingano bishwe, Willy Nyamitwe yirirwa ahakana akanakingira ikibaba”.
Yakomeje agira ati: “Ibi mbivuze ku bwanjye ntabwo ari mu izina rya CNARED”.
Ku wa Mbere tariki ya 28 Ugushyingo 2016, nibwo Willy Nyamitwe yatezwe araswaho amasasu n’agatsiko k’abari bamuteze ava ku kazi, umwe mu bapolisi bamurindaga ahasiga ubuzima undi arakomereka kimwe na Nyamitwe wakomeretse ku kaboko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *