Myugariro Manzi Thierry wari Kapiteni wa APR FC, yafashe rutemikirere yerekeza muri Georgia mu ikipe ye nshya ya FC Dila Gori yo mu cyiciro cya mbere muri kiriya gihugu.
Mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa gatanu ni bwo Manzi yahagurutse i Kanombe aho yari aherekejwe n’inshuti n’umuryango we yerekeza i Burayi.
Ni nyuma ya Lague Byiringiro na we wahagurutse ejo ku wa Kane yerekeza mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi.
Manzi Thierry yaje muri APR FC 2019 avuye mu ikipe ya Rayon Sports akaba yaramaze imyaka ibiri mu ikipe y’ingabo z’igihugu akaba yarayibereye kapiteni kuva yayigeramo.





Amafoto: @APR FC


