Ukuri ku mafoto yitiriwe ingabo za RDF zihanganye n’umwanzi muri Mozambique

Sangiza iyi nkuru

Ku mbuga nkoranyambaga yahatangiye gucicikana amafoto yerekana ingabo z’u Rwanda zisa n’aho zihanganye n’umwanzi, akaba yitiriwe ingabo za RDF ziri mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique.

Ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize ingabo z’u Rwanda n’abapolisi 1,000 bageze mu ntara ya Cabo Delgado iherereye mu majyaruguru ya Mozambique, berekeza mu birindiro byabo bitegura guhangana n’umwanzi.

Inyeshyamba zo mu mutwe w’iterabwoba wa Islamic State ni zo zimaze igihe zarayogoje iriya ntara, ku buryo ibitero byazo bimaze kugwamo abasaga 3,500 mu gihe abarenga 400,000 bavuye mu byabo.

Amafoto yatangiye gucicikana yerekana ingabo za RDF zisa n’iziri ku rugamba, ku buryo hari n’azigaragaza siza n’izafashe mpiri umwanzi bigaragara ko zanamuboshye amaboko.

Ni amafoto bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwitiranya bavuga ko yaba yafatiwe mu gihugu cya Mozambique nyuma gato y’uko ingabo za RDF zihageze.

Umunyamakuru ufata amafoto Maal Maker Thiong ukomoka muri Sudani y’Epfo, ari mu bitiranyije imwe muri ariya mafoto avuga ko yafatiwe muri Mozambique.

Kuri Twitter ati: “Nyuma y’umunsi umwe wonyine u Rwanda rukoze igikorwa cyo kurwanya iterabwoba rya Islamic State muri Mozambike, amasura y’abari inyuma y’umutekano muke wa Afurika yatangiye kwigaragaza.”

Uyu munyamakuru yakomozaga ku ifoto y’umusirikare w’umuzungu ugaragara asa n’aho yafatiwe ku rugamba na RDF.

Amafoto ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ntabwo yafatiwe muri Mozambique

Mu igenzura ryo kumenya ukuri BWIZA yakoze, yasanze amafoto bivugwa ko yafatiwe muri Mozambique atari ho yafatiwe.

BWIZA yamenye ko aya mafoto yafashwe muri 2019, afatirwa mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cy’ingabo z’u Rwanda cy’i Gabiro ho mu karere ka Gatsibo, ahari habereye imyitozo ya gisirikare ihuriweho yiswe “Exercise Shared Accord 2019.”

Ni imyitozo icyo gihe yari yahurije hamwe abasirikare 1200 bo mu bihugu 26 byo muri Afurika, u Burayi na Amerika.

Iyi myitozo yamaze igihe cy’ibyumweru bibiri, yari yateguwe na RDF, ifatanyije n’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Umuryango w’Abibumbye, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, uw’Ubumwe bw’u Burayi n’indi miryango mpuzamahanga.

Ni imyitozo yatanzwe hagendewe ku nteganyangigisho y’Umuryango w’Abibumbye, igamije kongerera abayitabiriye ubushobozi mu mikorere n’imikoranire hagati y’ingabo, abapolisi n’abasivili mu butumwa bw’amahoro.

Abasirikare b’abazungu abakoresha imbuga nkoranyambaga bise abo ingabo z’u Rwanda zafatiye muri Mozambique ni bamwe mu bari bitabiriye iriya myitozo.

img_20210713_073506.jpg.png

img_20210713_073449.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *