Ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania, yatangaje ko igiye gutandukana na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima wari umaze kuyikinira imyaka umunani yose.
Ni mu butumwa iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Tanzania yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Yanga Africans yazishyizeho ifoto ya Haruna ikoze mu mubare wa numéro 8 yambara, iyiherekeza amagambo yo kuvuga ko tariki ya 15 Nyakanga uzaba ari umunsi wa Haruna Niyonzima.
Yunzemo iti: “Warakoze!”
Andi magambo kandi yaherekeje iyi foto yagiraga ati: “Haruna Niyonzima na Yanga ku wa Kane tariki ya 15 Nyakanga ku mukino wa Ihefu, si umukino wo kuburaho.”
Haruna yasubiye muri Yanga mu mpera za 2019 avuye muri AS Kigali, mu Kuboza 2020 yari yongereye amasezerano yo gukinira iyi kipe.
AS Kigali yayisinyiye nyuma yo gutandukana na Simba Sports Club na yo yo muri Tanzania yakiniye imyaka ibiri.
Uyu mukinnyi agiye gutandukana na Yanga Africans, mu gihe mu minsi ya nyuma muri iriya kipe yari atishimiye uburyo afashwemo kuko atabonaga umwanya wo gukina, nyamara we abona ko agishoboye.
Mu myaka 8 Haruna yakiniye Yanga SC, yatwaranye na yo ibikombe 5 bya shampiyona ya Tanzania, bibiri by’igihugu, Community Shield Cup inshuro eshatu na CECAFA Kagame Cup imwe.

2 Responses
Yanga Africans yemeje ko igiye gutandukana na Haruna Niyonzima
Ariko ubundi Haruna na Bokotha Labama ninde Mukuru? Yanze Gusezera mu Amavubi kare none Ubwo Abonye Abaturage barabavumbuye Amayeri ye na Mashami bagakinishya n’umwana w’Abandi wabaswe n’Ibiyobyabwenge (Olivier) kuko ariwe wemeraga ko bagabana mission na Prime, batitaye ko yagwa mu Kibuga, Ntibyabatangaza Ahamagawe mubatarengeje23 n’uko batakiwitabiriye, Iriya myaka ijya isetsa Abo bakinanye