Umuhanzi Nziza Theos uririmba indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana, yasohoye indirimbo yise ‘Nta myaka 100’ ikubiyemo ubutumwa bukebura urubyiruko muri ibi bihe Isi yugarijwe na COVID-19.
Ni nyuma y’uko muri iyi minsi abenshi mu rubyiruko basa n’aho biraye, ibituma bahitamo kubaho mu buzima bworoshye nk’abazapfa ejo.
Amagambo nka ‘Nta myaka 100’, ‘Nta gikwe’ ari mu yiganje cyane mu rubyiruko usanga rutsimbaraye ku kuba umuntu ibyo afite agomba kubyinezezamo akiriho.
Indirimbo ‘Nta myaka 100’ ukimara kuyumva ntiwahita usobanukirwa ubutumwa bukubiyemo, usibye kuba wayumva ukayirangiza.
Uyu muhanzi asobanura ko yasohoye iriya ndirimbo mu rwego rwo gufasha urubyiruko kureka imwe mu myumvire bafite muri iki gihe aho isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus.
Ku bijyanye n’ubusobanuro n’ubutumwa buri muri iyi ndirimbo, Nziza Theos yagize ati : “Icya mbere kirimo gikomeye ni icyorezo n’ibibi byacyo twabwiwe mu ntangiriro yacyo kugeza ubu ariko twe tukabigira imikino ntidukurikize ingamba n’amabwiriza zo kugikumira, none ubu ingaruka zacyo nibyo twabwirwaga ntitubyiteho ubu biri kutugeraho”.
Yunzemo ati: “Ikindi nabihuza n’inkuru ya Noa (Muri Bibiliya) kuko bijya kumera kimwe, noneho nkashishikariza abantu kumvira no gukurikiza inama dusabwa cyangwa duhabwa na Noah w’iki gihe mu igereranya ni RBC cyangwa Minisante kuko batuburira kenshi. Ndetse hakazamo ko nidukomeza kwirara ntitwumvire Noah ibyo tuvuga ngo ‘ntagikwe’ ‘nta myaka ijana’, ntaki ntaki hazaza n’ibibi birenze icyiza ariko twakubahiriza amabwiriza tugasohoka muri ibi bihe”.


