Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, nyuma yo gusezererwa na Yanga Africans yakiniraga mu cyubahiro cyinshi yavuze ko iyi kipe ayifata nk’umuryango we, ayishimira byimazeyo ku bw’ibihe byiza bagiranye.
Mu mwaka w’imikino wa 2011/2012 ni bwo Haruna yageze muri Yanga Africans avuye muri APR FC ya hano mu Rwanda.
Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi muri Tanzania yayikiniye kugeza muri 2017, mbere yo kuyivamo akerekeza muri Simba Sports Club yakinnyemo imyaka ibiri.
Nyuma yo kurangiza amasezerano muri Simba, Haruna yagarutse hano mu Rwanda anyura mu kipe ya AS Kigali, mbere yo gusubira muri Yanga Africans mu mwaka ushize wa 2020.
Nyuma y’imyaka umunani Haruna Niyonzima akinira Yanga, urugendo rwe nk’umukinnyi w’iriya kipe rwarangiye ku munsi w’ejo, ku mukino yatsinzemo Ihefu ibitego 2-0.
Ni umukino yagaragagayemo nyuma yo kwinjira mu kibuga asimbura Zawadi Mauya.
Umuyobozi wa Yanga Africans, Dr Mshindo Msolwa mu birori byo gusezera kuri Haruna, yamushimiye mu izina ry’ubuyobozi bw’iriya kipe ku kuba yarayikiniye neza, avuga ko kuba uyu mukinnyi yarasubiye muri Yanga ryari isezerano bari barahanye.
Ati: “Nagize amahirwe yo kubana na we mbere y’uko agenda, ni nanjye wamukurikiranye i Kigali mu Rwanda, hari ku mukino wa Rayon Sports na AS Kigali agaragaza urwego rwo hejuru nkamubwira ngo agaruke na we arabyemera, ati ‘Yanga ni ikipe yanjye nzagaruka umwanya uwo ari wo wose'”.
“Ndamushimira kuba yaravuze ko azagaruka akaba yaragarutse, reka mvuge nk’umutoza Haruna afite ubushobozi bwo guhindura umukino uko we abishaka. Ndamwifuriza amahirwe masa, ndabizi ufite license C y’ubutoza ya CAF niwigira imbere uzagaruka hano uri umutoza wungirije cyangwa umutoza w’abakiri bato.”
Haruna Niyonzima Niyonzima mu ijambo rye yavuze ko Yanga Africans yamugaragarije urukundo rwinshi, avuga ko atabona uko ayishimira.
Ati: “Yanga ni umuryango wanjye mbere na mbere. Nabaye muri Tanzania mu mahoro, umuryango wanjye wabaye muri Tanzania mu mahoro, Yanga banyakiriye mu mahoro n’urukundo rwinshi cyane, mu kuri ntacyo mfite cyo kubishyura ariko ndavuze nti mwarakoze.”
Haruna yakomeje agira ati: “Nk’uko abayobozi banjye, ababyeyi banjye babivuze, Yanga ni ikipe nakiniye n’urukundo rwinshi cyane, nifuzwaga n’amakipe menshi ariko nahisemo Yanga kuko Imana na yo yabihisemo. Ubutumwa bwaturutse mu gihugu cyanjye, bambwiye ngo mbashimire cyane, mwanyakiriye neza, munsezera neza, Imana izabahembe.”
Haruna yavuze ko kuba yasezeye muri Yanga Africans bitavuze ko asezeye burundu umupira w’amaguru, n’ubwo ataramenya neza aho agomba kwerekeza.
Deus Kaseke wavuze mu izina ry’abakinnyi bagenzi be, yavuze ko Haruna babanye neza ndetse bakaba batifuzaga ko agenda ariko na none ntakitagira iherezo.
Ati “Icyo namubwira ndamwifuriza ibyiza aho agiye hose kandi nizera ko Yanga ari ikipe y’abanyagihugu, na we yamaze kuba umunyagihugu igihe kirekire, umwanya uwo ari wo wose yagaruka kuko hano ni mu rugo iwabo.”
Yunzemo ati: “yari umukinnyi ufite akamaro gakomeye cyane, biratubabaje kuko yari afite akamaro gakomeye, ariko nta kintu kitagira iherezo, twe turamwubaha ni yo mpamvu ikipe yamukoreye ibi.”
Mu myaka umunani Yanga, yatwaranye na yo ibikombe 5 bya shampiyona ya Tanzania, bibiri by’igihugu, Community Shield Cup inshuro eshatu na CECAFA Kagame Cup imwe.

4 Responses
Akari ku mutima wa Haruna Niyonzima wemerewe akazi na Yanga yamusezereye
Ndi Haruna nahindur’imikorere, nkatoza cg se nkakora Buziness, naho umupira wo umaze kumusiga, kubona Abamuzi basigaye bamunyomoza Ku myaka yiyitirira? Muzee Haruna Lero gerageza utazambarira ibicocero Aho wambariy’inkindi