Musanze: Umwana waherukaga gukora ikizamini cya Leta yasanzwe amanitse muri avoka

Sangiza iyi nkuru

Abatuye mu mudugudu wa Nyiramuyenzi mu Kagari ka Buramira mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, basanze umurambo w’umwana w’umukobwa witwa Iratuzi Solange uri mu kigero cy’imyaka 12 umanitse mu giti cy’avoka.

Iratuzi yaherukaga gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza.

Amakuru avuga ko uriya mwana wasanzwe amanitse mu giti cy’avoka yapfuye yari yazindukiye muri kiriya giti guhanura avoka.

Umurambo wa Iratuzi Solange wari uhambiriye mu ijosi n’umupira yambaraga, wahise ujyanwa kwa Muganga ngo ukorerwe isuzuma ry’icyamwishe kirari cyabashije kumenyekana ubwo iyi nkuru yandikwaga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi, Nteziryayo Epimaque, yavuze ko ubwo bageraga aho uriya murambo wari uri bahise biyambaza RIB igahita ijyana umurambo ku bitaro bya Ruhengeri.

Yavuze ko amakuru bamuhaye muri iki gitondo ari ay’uko bamujyanye ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo hakorwe ibizamini bya muganga hamenyekane icyaba cyamwishe.

Nta kibazo kizwi uwo mwana yaba yari afitanye n’ababyeyi be ndetse no ku ishuri yigagaho na bo nta kibazo bari bamuziho nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimonyi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *