Kirehe: Ubuyobozi burashinjwa gukingira ikibaba Gitifu warezwe kurarana umugore w’abandi na DASSO ushinjwa gufata ku ngufu

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Uwizeye utuye mu Mudugudu wa Kampara, Akagari ka Bisagara mu Murenge wa Mushikiri w’Akarere ka Kirehe, aravuga ko yagiye kurega Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Akagari kumuraranira umugore nyamara agafungwa, undi muturage witwa Grace Dusengimana Grace we agashinja DASSO witwa Elia gushaka kumusambanya ku ngufu agategekwa ubwiyunge.

Uwizeye avuga ko tariki ya 1 Nyakanga 2021 yagiye ku biro by’Umurenge wa Mushikiri kurega Gitifu w’Akagari yashinjaga kumuraranira umugore mu ijoro ryo kuri 30 Kamena 2021, agafungwa ntanakemurirwe ikibazo.

Yagize ati: “Bijya gutangirwa najyaga ahantu ku muhanda bakambwira ngo umugore wawe Gitifu yaramujyanye, ndavuga ngo mbanze nshake ibimenyetso. Ku wa Gatatu uwo umugore yaraye kuri uwo mugabo yaje mu rukerera, yarambwiye ngo Gitifu yaramubwiye ngo aze amubwire muri iryo joro, abaturage bamubonye ajyanye na Gitifu muri iryo joro nibo babimbwiye. Abayobozi baradusuye umugore arabyemera, ariko nagiye kurega hari kuwa Kane ari konji baramfunga ariko bigeze ku mugoroba baramfungura. Nagiyemo nka saa sita mvamo nka saa kumi. Ibyo kurega ntabwo babyitayeho, ahubwo komanda yarambwiye ngo ntahe ntuze ngo nintera amahane baramfunga.”

Umwe mu bayobozi mu Kagari ka Bisagara yabwiye iki gitangazamakuru ko Gitifu w’akagari bakwiye kumwimura kubera abagabo bamushinja kubasenyera ingo. Ati: “Ndi umuyobozi wamenye icyo kibazo ndetse ejo Gitifu w’Umurenge ubwe yarampamagaye abimbazaho kuko njye nasuye urwo rugo kandi umugore yemera ko yanamuguriye telefoni, ibindi n’amatungo. Ubwo rero umuntu watanze ibishoro gusenya ingo kandi si urwo rugo gusa nanjye byabaye maze kumwumva n’ahandi nka habiri. Icyo numva ni uko bamukura hano kubera ibyo avugwa mu minsi mike ahamaze, kuko nkanjye nk’umuyobozi ntacyo yankemurira kubera ibyo mwumvaho.”

Umugore wavuzweho kurara kwa Gitifu yemeye ko yamuguriye telefoni igendanwa amafaranga ibihumbi bitandatu ndetse ko yamutumagaho akamubwira ko ashaka ko bahura ndetse ko yabisabiye imbabazi umugabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bisagara yahakanye kurarana n’uyu mugore ndetse ko nta na telefoni yamuguriye. Ati: “Ahantu bafite amagambo utamenya ukuntu baremarema. Iyaba wari uhari maze ngo nguhe urutonde, ukuntu bagenda bavuga. Byatangiye nkihagera umugore wese mvugishije bakamvuga. Ubu n’ayo kwishyura inzu ni ikibazo ngo nabo amafaranga yo kugurira telefoni abagore! Ntabwo aribyo. Umwanzuro navuga, namaze kumenya ikipe mpanganye nayo, sinshobora kujya muri operasiyo njyenyine. Umbabariye wamubwira akituriza kuko nta mwanya wo guhumbya no kuruhuka ubwo nabona umwanya wo kujya muri ayo mabwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushikiri Adelte Hakizamungu yatangaje ko ari ubwa mbere yumvise ko hari umuturage wagiye kurega Gitifu ku Kagari nyamara amakuru twahawe n’umwe bayobozi yemeza ko Gitifu yigeze kumuhamagara abimubazaho.

DASSO araregwa gushaka gufata ku ngufu umukobwa

Amakuru dukesha abaturage batuye mu Kagari ka Rwayikona mu Mudugudu wa Rukira avuga ko mu cyumweru gishize Elia yashatse gufata ku ngufu umukobwa ucururiza muri uwo Mudugudu nyamara yaregera ntahabwe ubutabera.

Uyu mukobwa witwa Dusengimana Grace yabwiye iki gitangazamakuru ko hashize igihe kirenga icyumweru ahohotewe DASSO Elia washatse kumufata ku ngufu ndetse akamuciraho imyenda.

Yagize ati: “Uwo mudaso yaje aho nkorera, ansanga aho nari ndi ndikumwe n’abandi bantu, arambwira ngo njye kumuha serivisi, nka girango arashaka ibiryo kuko ncuruza resitora. Nahise njya mu gikari mbanza kujyana ikote nari nambaye mu cyumba ndaramo ariko aza ankurikiye afata rya kote nari nambaye arimfunda ku munwa, ankubita katapira ngwa ku buriri ngaramye, arwana ankuramo ikariso. Yanciriyeho ikanzu nari nambaye n’ubu sindayidodesha. Numvise nshizemo ingufu mvuza induru, haza umugabo witwa Nundi wumvise mvuza induru, ahita asohoka bahurira ku muryango, ariko yashatse kunsambanya nuko nakomeje kurwana nawe ntabigereho.”

Musengimana akomeza avuga ko DASSO Elia akomeje no kumutoteza nyuma y’aho amenyeye ko yashatse kumurega, ndetse yikanga kugirirwa nabi. Agira ati: “Bimaze kuba nahamagaye ku Murenge ariko komando wa DASSO arambwira ngo twiyunge sinkomeze urubanza, aramubwira ngo nampe ibihumbi 25 ariko ndavuga ngo ntabyemeye yantega akanyica. Naragiye atangira kujya ampamagara akambwira ngo amafaranga yampaye nzamubona, arongera arambwira ngo duhurire ku kibuga ambwire. Nahise ngira ubwoba ndavuga musubize amafaranga ye nkomeze urubanza, ariko ntacyo bamfashije kuko inyandiko yakozwe na Mudugudu abayobozi bo ku murenge nibo bayifite, bashatse ko ntakomeza urubanza.”

DASSO ukorera ku Murenge wa Mushikiri avuga ko atigeze afata ku ngufu uyu mukobwa. Yisobanuye ati: “Namusanze acuruza akabari, mubwiye ko bitemewe ahita atanga ayo makuru. Narisobanuye ku muyobozi wanjye bafata umwanzuro wo kuhankura ngo wenda batazantega bakangirira nabi. Ntabwo nzi niba Gitifu yarabigizemo uruhare.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard yabwiye Bwiza.com ko bagiye gukurikirana ibi bibazo by’abo baturage bombi.

Meya Muzungu yagize ati: “Uraza kumpuza n’abo baturage bombi ariko bagomba kujyana ibirego mu bugenzacyaha, hagakorwa iperereza niba bafite gihamya. Ariko ikindi dukora nk’ubuyobozi ni ugukurukirana mu rwego rw’ubutegetsi. Ibyo bivugwa turabisuzuma tukareba uko bihagaze, bisaba ibimenyetso bifatika tukabona gufata umwanzuro tutagendeye ku magambo avugwa gusa. Abo baturage waza kumpa nomero tukamenya niba bataranahawe serivisi tukabafasha.”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kirehe: Ubuyobozi burashinjwa gukingira ikibaba Gitifu warezwe kurarana umugore w’abandi na DASSO ushinjwa gufata ku ngufu
    Ariko rwose ibi bintu birakabije kdi abayobozi babigiramo uruhare niyo mpamvu bidacika!No muri police icyo kibazo kireze pe

  2. Kirehe: Ubuyobozi burashinjwa gukingira ikibaba Gitifu warezwe kurarana umugore w’abandi na DASSO ushinjwa gufata ku ngufu
    Ariko rwose ibi bintu birakabije kdi abayobozi babigiramo uruhare niyo mpamvu bidacika!No muri police icyo kibazo kireze pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *