Umuhanzi wo muri Tanzania, Ali Kiba yakuyeho agahigo kari gafitwe na mukeba we, Diamond Platnumz, ko kuba indirimbo ye Jealous (ishyari) yarebwe n’abagera kuri miliyoni mu masaha 12. Diamond wari ufite ako gahigo, indirimbo ye Iyo, yarebwa na miliyoni mu masaha 13. Indirimbo ya Ali Kiba Jealous yayifatanyije n’Umunya-Nigeria, Mayorkun ikaba ari imwe mu zikunzwe mu masaha 24 ashize.


