Burundi: Nta mpamvu zo kugirana umubano n’igihugu cyadukoronije nk’u Bubiligi- Nyamitwe

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Burundi ikomeje kuvuga ko Ambasaderi wayo mu gihugu cy’u Bubiligi Jeremie Banigwaninzigo arimo gutinda mu mayira mu gihe bamusabye gusezera akagaruka mu gihugu cye nyuma y’uko iyi leta ishinjije kiriya gihugu gutera inkunga abatavuga rumwe na leta.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Burundi Alain Aimé Nyamitwe yatangaje ko bashaka kugarura uhagarariye igihugu cy’u Burundi mu Bubiligi kubera ibibazo bavuga ko iki gihugu kibifitemo uruhare bikomeje kugaragara haba mu gihugu cy’u Burundi ndetse no mu bindi bihugu bitandukanye by’Afurika yo hagati birimo iby’umutekano mucye.
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Ukuboza 2016, nibwo uyu muyobozi yatangaje ko kugeza ubu atazi impamvu Ambasade y’u Burundi mu gihugu cy’u Bubiligi igifunguye imiryango kandi barasabye Ambasaderi wabo gusezera agataha mu gihugu cye.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yagize ati” umubano w’ibihugu byombi ntago uri ku rwego rushimishije. Muri Diporomasi, ibihugu bishobora gufungura Ambasade kimwe nuko bishobora kuyikuraho mu gihe hari ibitubahirijwe cyangwa ibitagenda neza. Nta mvamvu mpamvu rero zo gukomeza gukorana n’igihugu cyanadukoronije.”
Mu minsi yashize, nibwo Guverinoma y’u Burundi yashinjije igihugu cy’u Bubiligi gushyigikira abarwanya Perezida Nkurunziza ubwo yamaraga gufata umwanzuro wo kongera kwiyamamariza kuyobora u Burundi ubwo hanapfaga abatagira ingano.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihe cy’imyigaragambyo yo mu Burundi y’abadashyigikiye ko Perezida Nkurunziza yakwiyamamariza indi manda, ngo abigaragambya baheraga kuri Ambasade y’u Bubiligi iri mu Burundi bakabona gukwira mu mihanda, nka kimwe mu bimenyetso byerekanaga ko iki gihugu kiri mu birwanya leta ya Perezida Nkurunziza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *