Tuyishimire Placide bita Trump na Komite Nyobozi ye bisubiye ku cyemezo cyo kwegura muri Musanze FC bemera gukomeza kuyiyobora, nyuma y’ibiganiro byabahuje n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko Komite Nyobozi ya Musanze FC yari irangajwe imbere na Tuyishimire Placide yamaze kwegura ku nshingano yari ifite muri iriya kipe.
Mu mpamvu iyi Komite Nyobozi yari yagaragaje mu baruwa yari yandikiye ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, harimo kuba amafaranga Musanze FC yagenewe mu ngengo y’imari ya 2021/2022 “atarangiza irushanwa ry’umupira w’amaguru mu Rwanda”, hakurikijwe ibikenerwa kugira ngo shampiyona irangire neza.
Amakuru yavugaga ko Musanze FC mu mwaka utaha yagenewe ingengo y’imari ingana na Frw miliyoni 100 yonyine kandi mu mwaka ushize yarakoresheje Frw miliyoni 200, ikaba impamvu Trump na bagenzi be banze gukomeza kuyiyobora.
Aba kandi bavuze ko mu myaka ine bamaze bayobora Musanze FC, ingengo y’imari igenerwa yagiye igabanuka ku buryo babonye ko “bishobora kuzatujyana habi kandi ikipe ya Musanze FC ifite abakunzi benshi.”
Trump kandi yari yagaragaje ko habuze abandi baterankunga bashora amafaranga mu ikipe, usibye we, kandi ngo mu Karere ka Musanze harimo imishinga myinshi.
Amakuru BWIZA yamenye ni uko ku munsi w’ejo ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwicaranye na Komite Nyobozi y’iriya kipe, bikarangira Komite yemeye gukomeza inshingano zayo.
Komite ya Musanze yaherukaga kwegura mu Kuboza 2019, aho byavugwaga ko byatewe n’ubwumvikane buke bushingiye ku iterambere ry’ikipe, gusa nyuma y’iminsi mike yisubira ku cyemezo cyayo igaruka mu kipe.


