Seif mu muryango usubira muri Rayon Sports nyuma yo kwirukanwa na APR FC

Sangiza iyi nkuru

Niyonzima Olivier ‘Seif’ wakinaga hagati mu kibuga mu kipe ya APR FC, aravugwa mu biganiro na Rayon Sports nyuma yo kwirukanwa muri iriya kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Amakuru avuga ko Seif yirukanwe na APR FC nyuma yo gukomeza kurangwa n’imyitwarire mibi.

Iyi APR FC mu minsi ishize yari yamwirukanye mu mwiherero wayo nyuma yo gusohoka mu kipe adahawe uruhushya, nyuma akaza kugaruka mu gicuku yasinze.

Byabaye ngombwa ko APR FC imuhagarika by’igihe gito, gusa iza kumubabarira nyuma yo kwandika ibaruwa isaba imbabazi, ndetse agaragara ku mukino wa shampiyona APR FC yatsinzemo Rayon Sports igitego 1-0.

Amakuru avuga ko Seif waherukaga kongera amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC yakomeje kugaragaza imyitwarire mibi, birangira iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ifashe umwanzuro wo kumwirukana burundu, n’ubwo itaremeza aya makuru.

Amakuru avuga ko Seif yamaze guhita atangira ibiganiro na Rayon Sports yifuza kumuha Frw miliyoni 15 ya Recruitment, we akayaka Frw miliyoni 20.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *