Reba Video ya Papa Francis agenera abatumva ubutumwa bwa Noheli

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa kiliziya gatulika ku isi yongeye kugaragara akora ibimenyetso byifuriza ababana n’ubumuga bwo kutumva umunsi mukuru mwiza wa Noheli.
Noheli ni umwe mu munsi mikuru yizihizwa n’Abakirisitu Gatulika ku isi, umushumba wa kiliziya yahisemo gukoresha ibimenyetso kugirango yereke abayoboke b’iri dini bafite ubumuga bwo kutumva ko abazirikana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Si ubwa mbere Papa Francis agaragaje ko azirikana agahinda k’abakirisitu babana n’ubu bumuga, mu kwezi kwa karindwi uyu musaza usanzwe ugira udushya yashyingiye umuryango w’abandi bantu babana n’ubu bumuga.
Ku wa 09 Nyakanga 2016, Muri Shaperi ya Domus Sanctae Marthae nibwo ubu bukwe bw’abatumva bwayobowe na Papa, ni ibintu bidasanzwe ko Papa ayobora ubukwe ariko ibi yabikoze mu rwego rwo kugaragaza urukundo akunda aba babana n’ubumuga
Teodoro Pisciottani na Paulina Szczepanska bose babana nk’umuryango bafite ubumuga bwo kutumva, aba bashyingiwe na Papa Frincis muri Shaperi iherereye mu rugo rwa Papa i Vatican.
Reba HANO Video ya Papa Francis agenera abatumva ubutumwa bwa Noheli
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *