Mu Mujyi wa Kabul muri Afghanistan humvikanye urwamo rw’amasasu menshi rwo kwishimira ko ukuva mu gihugu kw’ingabo za nyuma za Amerika mu ijoro ryakeye. Umunyamakuru wa BBC Lyse Ducet uri i Kabul, wakurikiranye uko ibintu byifashe ubwo byamenyekanaga ko indege ya nyuma y’Abanyamerika ihagurutse, yavuze ko hari urusaku rwinshi rw’amasasu. Mugenzi we wamubazaga, yamusubije ati ” Ndagira ngo utege amatwi ibiri kubera mu kirere cyo mu Mujyi wa Kabul, sinzi ibyo aribyo gusa wowe umva urwo rwamo rw’amasasu.” Mu Mujyi wa Kandahar, ari na wo wa kabiri mu bunini, ukanafatwa nk’iwabo w’umutima w’Abataliban, abaho biriwe bishimira ukuva kwa Amerika ku butaka bwabo, bazenguruka imihanda n’amabendera. Gen Major Chris Donahue ni we yabaye umusirikare wa nyuma wa Amerika mu kuva ku butaka bwa Afghanistan. Niwe yuriye ubwa nyuma indege C-17 yajyanye ingabo za nyuma za Amerika mu ijoro ryakeye. Ingazo za Amerika zivuye muri Afghanistan nyuma y’imyaka 20 zari zihamaze. Hari abavuga ko hari icyo zafashije mu kugarura umutekano mu gihe abandi bavuga ko zatsinzwe n’Abataliban birangiye bisubije ubutegetsi bahoranye. Bakavuga ko ibibaye ntaho bitaniye n’ibyabaye muri Vietnam. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ] Ethiopia yaba ishaka u Rwanda nk’umuhuza? Abanyekongo barakariye kubona Tshisekedi inyuma ya Kagame
youtube.com


