N’inkoko ze turazirinda- Matiang’i ku gukuraho uburinzi bwa William Ruto

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga mui Minisiteri y’Umutekano muri Kenya, Dr. Fred Okengo Matiang’i , avuga ko abantu badakwiriye gutekereza ko Visi-Perezida wa Kenya, William Ruto, yaba yarambuwe abarinzi kuko arinzwe kugeza no ku nkoko ze.

Matiang’i uzwiho kugira ururimi rutyaye, kuri uyu wa 1 Nzeri 2021 ubwo yagezaga ku nteko ishinga amategeko ku mpinduka zabaye mu mutekano bikagera no kuri Visi-Perezida William Ruto, yavuze ko nta gikuba cyacitse.

Uyu mugabo yavuze ko Ruto afite abarinzi amagana bose bahembwa na Leta, bakamurinda we ubwe, umuryango we n’imitungo ye.

Uyu mugabo yageze no kuvuga ko n’inkoko za Ruto zirinzwe. Ati ” Afite ubworozi bw’inkoko muri Eldoret burinzwe n’abantu bane bafite imbunda, ubucuruzi bwa gazi bwe i Kitengela burinzwe n’abantu batandatu (…).”

Uyu muyobozi yarondoye imitungo myinshi ya Ruto irinzwe n’abakozi ba Leta BWIZA itari burondore.

Akimara kurondora ibyo byose, Matiang’i yavuze ngo ” Uwo mutekano urahagije kuri visi-perezida.”

Willama Ruto yari aheruka kwamburwa abarinzi. Ibi byahujwe no kuba atabanye neza na Perezida Kenyatta, wari uherutse kumubuza kujya muri Uganda.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *