Amavubi yatsinzwe arushwa na Mali mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Sangiza iyi nkuru

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatangiye nabi ijonjora ryo gushaka igikombe cy’Isi kizabera mu gihugu cya Qatar, nyuma yo gutsindwa na Mali igitego 1-0.

Hari mu mukino wa mbere wo mu tsinda E Mali yari yakiriyemo u Rwanda mu mujyi wa Agadir wo mu gihugu cya Maroc.

Igitego cyo ku munota wa 19 w’umukino cya rutahizamu Adama TraorĂ© cyari cyihagije ngo Mali yarushaga u Rwanda mu nguni zose icyure amanota atatu.

Iyi kipe yagiye ibona ubundi buryo bwinshi butandukanye, gusa u Rwanda rugatabarwa n’umunyezamu Emery Mvuyekure.

Nyuma yo gutsindwa na Mali u Rwanda rugomba kwitegura umukino wa kabiri wo mu itsinda rugomba guhuriramo na Kenya ku Cyumweru.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Amavubi yatsinzwe arushwa na Mali mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi
    Ahubwo bagerageje kabisa.
    Ahubwo uri munyezamu w’amavubi arakwiriye gushimirwa kuko yahabereye intwari.
    Namweye cyane
    Numuzamu wumuhanga

  2. Amavubi yatsinzwe arushwa na Mali mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi
    Ahubwo bagerageje kabisa.
    Ahubwo uri munyezamu w’amavubi arakwiriye gushimirwa kuko yahabereye intwari.
    Namweye cyane
    Numuzamu wumuhanga

  3. Amavubi yatsinzwe arushwa na Mali mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi
    Amavubi acyeneye kwigishwa byinshi pe naho niko imbaraga zingana

  4. Amavubi yatsinzwe arushwa na Mali mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi
    Amavubi acyeneye kwigishwa byinshi pe naho niko imbaraga zingana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *