fb_img_16513329514126959.jpg

Sergio Ramos na bagenzi be bakinana muri PSG bari i Kigali (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Myugariro Sergio Ramos na bagenzi be bakinana mu kipe ya Paris Saint-Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa, bamaze kugera i Kigali aho baje gusura u Rwanda.

Uyu munya-Espagne yazanye n’umunya-Costa Rica Keylor Navas usanzwe akina mu izamu rya PSG, Umudage ufite inkomoko mu Burundi Thilo Kehler cyo kimwe na rutahizamu w’Umudage Julian Draxler.

Ku manywa yo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo basesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.

Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo byamenyekanye ko aba bakinnyi bagenderera u Rwanda kuva kuri uyu wa Gatandatu.

Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Visit Rwanda Ramos yatangaje ko yiteguye gusura u Rwanda ari kumwe n’umugore we ndetse na bagenzi be babiri bakinana.

Ati: “Ngiye gupakira ibikapu kuko niteguye kujya mu Rwanda gusura ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.”

Sergio Ramos yavuze ko muri uru rugendo azagira amahirwe yo gusura n’umwana w’ingagi aherutse kwita ’Mudasumbwa’.

Navas na Draxler muri aya mashusho bo bumvikanye bavuga ko atari bo bazarota bageze hano mu Rwanda.

PSG aba bakinnyi bakinira isanzwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda urufasha kumenyekanisha ubukerarugendo bwarwo binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Kuva muri Mata 2019 u Rwanda binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe Ubukerarugendo (RDB), rwatangiye ubufatanye na PSG bugamije kureshya abashoramari no gukomeza kuba icyerekezo kibereye ubukerarugendo.

Byari nyuma y’umwaka umwe rusinyanye andi masezerano nk’aya na Arsenal yo mu Bwongereza.

Uruzinduko rwa Sergio Ramos na bagenzi be mu Rwanda ruri muri iriya gahunda ya Visit Rwanda, aho byitezwe ko bazasura bimwe mu bice bitandukanye by’igihugu birimo Pariki y’Igihugu y’Akagera ndetse n’iy’ibirunga.

img_20220430_172210.jpg

fb_img_16513329514126959.jpg

img_20220430_172214.jpg

img_20220430_172227.jpg

img_20220430_172232.jpg

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Karongi : Umuturage arashinja REG kumwambura amashanyarazi agahabwa kaminuza
    Uyu muturage yari akwiye kujyana REG mu rukiko ikazamuha impozamarira ku gihombo yagizeicyo gihe cyose, cyane cyane ko REG yanamukatiye umuriro atanagishijwe inama.

    Ni ya mikorere y’ibi bigo nyine

  2. Karongi : Umuturage arashinja REG kumwambura amashanyarazi agahabwa kaminuza
    Uyu muturage yari akwiye kujyana REG mu rukiko ikazamuha impozamarira ku gihombo yagizeicyo gihe cyose, cyane cyane ko REG yanamukatiye umuriro atanagishijwe inama.

    Ni ya mikorere y’ibi bigo nyine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *