Umugore afunzwe azira Frw 800 yibye umukire ngo abana be batatu bataburara

Sangiza iyi nkuru

Umugore wo muri Ghana witwa Akua Akyaa ari muri gereza nyuma yo kwiba mu rugo rw’umukire yakoreraga Ghc 5 (Frw 838), agira ngo arengere abana be batatu arera wenyine, bataburara.

Uyu mubyeyi w’imyaka 24, atunze abana batatu yabyaranye n’abagabo babiri nabo bamutaye.

Yatangarije Check Tv GH yari imusanze muri gereza nkuru ya Kumasi, ko ubu afunzwe ari ibyo azira, akaba atazi uko abana be batatu babayeho mu gihe adahari, ngo abarwaneho.

Akyaa yari asanzwe akorera umugabo ufite akabari ku macedi ya Ghana 5 ku munsi, ubwo yafatwaga, yari yasabwe n’uwo mukire ngo asigare amurebereye ku rugo kuko umwana we ari buze kuva ku ishuri, ahamusange, amufashe.

Avuga ko yabonye abana be baraburara, afata Frw 800 ngo aze kubahahira ariko atabajije bosi we, ibintu byafashwe nk’ubujura.

Avuga ko nyir’urugo yashatse kumuhohotera, aramukomeretsa akoresheje urwembe, bituma atabwa muri yombi, agezwa mu rukiko.

Umucamanza yategetse ko azishyura Ghc1,200 n’andi 1,000 nk’indishyi y’akababaro ku mukire, yayabura agafungwa amezi abiri.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *