Rwamagana: Guverineri yasabye ba Gitifu gukuramo amakote bakambara bote, bakajya mu bukangurambaga bwa mituweli

Sangiza iyi nkuru

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel yahaye umukoro abanyamahanga nshingwabikorwa b’imirenge mu karere ka Rwamagana wo gushaka uburyo bakwesa umuhigo wa mituweli, anasaba by’umwihariko ba gitifu bo mu mujyi gukuramo ikote n’intweto z’abasirimu bakambara bote bakegera abaturage bakabafasha kwishyura ubu bwisungane mu kwivuza.

Mu nama mpuzabikorwa yateguwe n’akarere ka Rwamagana yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Nzeri 2021, Meya wa Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjabu ubwo yerekanaga ishusho y’uko akarere kashyize mu bikorwa imihigo basinyanye na Perezida wa Repubulika mu mwaka w’imihigo w’2020/2021, umuhigo wa mituweli bawesheje ku gipimo cya 88,1%, naho uyu mwaka w’imihigo w’2021/2022 ubu bageze kuri 85.

Imirenge ya Muhazi na Kigabiro igize igice cy’umujyi wa Rwamagana ni yo iyoboye imirenge iza mu myanya nyuma mu kwitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza, Kigabiro ni yo ya nyuma, yo ikaba igeze kuri 75% naho Muhazi ikaba iri kuri 78%.

Guverineri yagaragaje ko atazihanganira kuba Akarere ka Rwamagana kari mu turere twa nyuma mu kwitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza.

Yagize ati: “Abanyarwanda barenga ibihumbi 300 niba harimo ibihumbi 15 bativuza ni ikibazo. Kandi Rwamagana mufite raporo itameze neza kuko mu turere twa nyuma mu ntara yacu tudakora neza mu kwitabira mituweli. Ntabwo nzabyemera kuva ahangaha ngo ugiye Kirehe cyangwa Nyagatare ku mupaka ngo ugiye gushaka abakora neza mu kwitabira mituweli uciye Rwamagana! Mukwiye kwemera kuba abanyuma? Muhaguruke tujye mu mihigo neza.”

Guverineri yasabye ba Gitifu ba Muhazi na Kigabiro gukora ubukangurambaga bakavava mu biro bakajya mu baturage kubakangurira kwishyura mituweli. Ati: “Muhazi ifite abantu benshi b’abakire bakwiye kubafasha gutabara abari mu kaga batameze neza, ntacyo ukwiye kwifasha rero, shaka uko ujya kuri tere (terrain) nujya mu biro ukambara ikote gutyo ntibikwiye. Rikuremo ujye mu nshingano kandi turaza kubasura turebe aho mugeze.”

Gitifu wa Kigabiro nawe yasabwe gukuramo inkweto za gisirimu akambara bote cyangwa izindi nkweto zizamwohereza kugera ku baturage byoroshye

Guverineri Gasana yamubwiye ati: “Reka mvuge ijambo hano. Ku itariki ya 1 Ukwakira tuzaza kubasura muzambwira uwaba ataratanga mituweli uko yaba ameze, musubire mu matsinda mujye kureba ikibazo aho kiri, ntabwo dushaka kumva hari umuntu udafite mituweli. Wowe subirayo wambare bote cyangwa izindi nkweto zidasigwa umuti, kongera kuba umusirimu bizaza nyuma. ”

Abanyamahanga nshingwabikorwa b’imirenge ya Kigabiro na Muhazi bagaragarije Guverineri ko bagiye gushaka uko bazamura ibipimo by’ubwitabire bwo kwishyura mituweli.

Muhamya Amani uyobora Muhazi yagize ati: “Mu mu byumweru bibiri bishize twari twageze kuri 79 ariko imibare yaje guhinduka kuko hiyongereho abaturage 2500 n’ubwo bitaba urwitwazo. Ariko twahise tumanuka tugera kuri 71%, ariko ubu twarongeye turazamuka tugeze kuri 78%, tukaba tugiye kwegera abatarishyura kugira ngo tubakangurire kwishyura.”

Abanyamahanga nshingwabikorwa b’imirenge yose bemereye Guverineri ko mu byumweru bibiri abaturage nose bazaba bamaze kwishyura ubwisungane mu kwivuza 100%.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rwamagana: Guverineri yasabye ba Gitifu gukuramo amakote bakambara bote, bakajya mu bukangurambaga bwa mituweli
    Gouverneur Aravug’ukuri, gusa har’icyo yibagiwe gishobora kumuzanira isura mbi mu Ntara, n’umutekano ushobora kuba muke bitewe n’abanyamurengwe, nakemure ababona abantu Bari Mu kazi ka Leta bakorera igihugu (Abasirikare n’aba Police) bakigarurira Abagore babo babakangishya amafranga, Nyakubahwa Gouverner! Tumaze iminsi twumva umugabo witwa kwizera Olivier, ngo n’Avocat (Maître) wari warigaruriye urugo rw’umusirikare akaza kuba umu police, ndetse akarubyara mo n’umwana, none uwo yaratashye, Olivier muri ka gakungu n’uwo mugore wa Demobe ntibarekey’aho ahubwo uwo ngo n’Avocat aririrwa asengerera Umukozi wa RIB ngo amufungire Demobe, ni mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gahengeri akagari ka mutamwa, n’ubuyobozi bwose bwawo burabizi, none Gouverneur batange Mutuelle wibuke n’icyazana Umutekano kuko na ba Demobe bavamo ba Safari cg bakarushyaho.

  2. Rwamagana: Guverineri yasabye ba Gitifu gukuramo amakote bakambara bote, bakajya mu bukangurambaga bwa mituweli
    Gouverneur Aravug’ukuri, gusa har’icyo yibagiwe gishobora kumuzanira isura mbi mu Ntara, n’umutekano ushobora kuba muke bitewe n’abanyamurengwe, nakemure ababona abantu Bari Mu kazi ka Leta bakorera igihugu (Abasirikare n’aba Police) bakigarurira Abagore babo babakangishya amafranga, Nyakubahwa Gouverner! Tumaze iminsi twumva umugabo witwa kwizera Olivier, ngo n’Avocat (Maître) wari warigaruriye urugo rw’umusirikare akaza kuba umu police, ndetse akarubyara mo n’umwana, none uwo yaratashye, Olivier muri ka gakungu n’uwo mugore wa Demobe ntibarekey’aho ahubwo uwo ngo n’Avocat aririrwa asengerera Umukozi wa RIB ngo amufungire Demobe, ni mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Gahengeri akagari ka mutamwa, n’ubuyobozi bwose bwawo burabizi, none Gouverneur batange Mutuelle wibuke n’icyazana Umutekano kuko na ba Demobe bavamo ba Safari cg bakarushyaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *