img_20210910_110610.jpg

Amarira y’ibyishimo ku maso ya Messi nyuma yo gukuraho agahigo ka Pele (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Rutahizamu wa Paris-Saint Germain, Lionel Messi, yafashije ikipe y’Igihugu cye cya Argentine gutsinda Bolivia ibitego 3-0, anakuraho agahigo kari gafitwe n’umunya-BrĂ©sil Edinson Arantes do Nascimento ‘Pele’.

Argentine na Bolivia bari bahuriye mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mwaka utaha warangiye Messi ayitsindiye ibitego bitatu wenyine muri uriya mukino.

Uyu mugabo yahise yuzuza ibitego 79 amaze gutsindira ikipe y’Igihugu ya Argentine, asigara arusha bibiri Pele watsindiye BrĂ©sil ibitego 77.

Ni Pele wari ufite agahigo ko kuba umukinnyi ukomoka muri Amerika y’Amajyepfo watsindiye ikipe y’Igihugu cye ibitego byinshi kurusha abandi, ari na ko Messi yakuyeho.

Nyuma y’uyu mukino ikipe y’Igihugu ya Argentine yamurikiye igikombe cya Copa America ibihumbi by’abafana bari bateraniye muri Stade ya Estadio “Monumental” Antonio Vespucio Liberti i Buenos Aires.

Messi ubwo we na bagenzi be bafatanyaga n’abafana kwishimira iki gikombe bakuye mu nzara za BrĂ©sil, yaragaraye asuka amarira avanze n’ibitwenge.

Messi abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yavuze ko yari yararose igihe kirekire kwishimana n’abafana, ashima Imana yatumye indoto ze ziba impamo.

Ati: “Nari nararose kenshi uyu munsi kandi ndashima Imana ko wasohoye. Nta magambo nabona yatuma mbashimira ku bw’urukundo mwanyeretse. Mbega ijoro ryiza! Mu by’ukuri naryohewe na ryo. Ntirizibagirana.”

Ku bijyanye no guca agahigo ka Pele, Messi yavuze ko na byo ari ibintu yategereje igihe kirekire.

Yavuze ko byamusabye kubabara kenshi we n’ababyeyi be, inshuti n’abavandimwe, gusa akaba nta byishimo yagira birenze kwishimana n’abafana mu buryo bw’uruhurirane nka buriya.

img_20210910_110605.jpg

img_20210910_110610.jpg

img_20210910_110613.jpg

1088943733_273_0_1074_801_1920x0_80_0_0_6df154ff2fe2d5207c7573971351fd82.jpg

messi_crying_grab.jpg

47738307-9976699-image-a-12_1631256443874.jpg

img_20210910_110643.jpg

img_20210910_110639.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *