Volleyball: Umukino wa Tanzania na Kenya na wo wasubitswe kubera ikibazo cy’amafaranga

Sangiza iyi nkuru

Umukino wa shampiyona Nyafurika ya Volleyball iri kubera i Kigali wagombaga guhuza Kenya na Tanzania, wasubitswe kubera amafaranga Tanzania yagombaga kwishyura itatanze.

Amakipe yombi yagombaga guhurira mu mukino wo mu tsinda D wagombaga gutangira saa sita zo kuri uyu wa Gatanu, ariko ntabwo wigeze uba.

Amakuru BWIZA yakuye ahantu hizewe n’uko amakipe yitabiriye iyi mikino hari amafaranga ya Participation (yo kwitabira) yagombaga kubanza kwishyura, gusa kugeza ubu Tanzania ikaba itarayatanga ari na yo mpamvu yatumye uriya mukino utaba.

Umukino wa Tanzania na Kenya ubaye uwa kabiri wari uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu ariko bitarangira utabaye, nyuma y’uwo mu tsinda A w’u Burundi na Burkina Faso wasubitswe kubera icyorezo cya COVID-19.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *