Inka zishobora kumenyerezwa gukoresha ahagenewe kuganga (toilette) mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, kurusha abantu, nk’uko abashakashatsi babivuga. Mu igerageza ryabereye mu Budage, abahanga bamenyereje inka ku ngingo yo kuba zazajya zijya ahantu runaka igihe zishaka kuganga, amaganga akegeranywa nyuma akayungururwa. Iri gerageza rivuga ko ” Imitavu (inyana zikiri nto cyane) zerekanye urugero rwo kumenyera rwagereranywa n’urwo abana kandi ruri hejuru y’urwo abana bakiri bato cyane.” Abashakashatsi bagerageje kumenyereza inka 16 bakoresheje ahantu habugenewe hiswe ” “MooLoo” mu ifamu y’ikigo cy’ubushakashatsi cya Farm Animal Biology. Izo nka iyo zajyanwaga muri “MooLoo” zahembwaga ibyo kurya kuko zabaga ziganze ndetse nyuma gato zishorwa amazi zikiri hafi yaho zaganze habugenewe. Nyuma hagiye hongerwa ibihembo n’intera yo kugera kuri MooLoo. Ibi byakozwe inshuro 10, abashakashatsi basanze inka 11 muri zo zamenyereye neza gukoresha MooLoo. Lindsay Matthews, umushakashatsi yari muri iryo suzuma, yabwiye Radio New Zeland ati: ” Bidatinze ku nshuro ya 15 kugeza kuri 20 zo kuganga, muri rusange, inka zibwirizaga kwinjira ahabugenewe ngo zigange.” Uyu mushakashatsi akomeza agira ati ” Bwa nyuma, inka 2 kuri 4 zagangaga gatatu kuri kane muri MooLoo.” Abashakashatsi bavuga ko kurenza 80% y’amaganga y’inka ahantu hateguye nka MooLoo bishobora gutuma hagabanuka 56% y’imyuka ya ammonium. Bavuga kandi ko kugabanya urugero rw’amaganga aho inka ziba bizateza imbere isuku n’ukubaho neza kwazo. Ubusanzwe umwuka witwa ammoniac (ammonia) uva mu maganga y’inka uhindurwamo umwuka wonona ikirere witwa oxide nitreu Ku Isi yose, hafi 10% y’imyuka yisuka mu kirere ikacyonona iturutse ku bikorwa by’abantu iva mu matungo. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


