Bwa mbere Rick Ross yavuze ku rukundo rwe na Hamisa Mobetto

Sangiza iyi nkuru

Umuraperi William Leonard Roberts II uzwi mu muziki wa Amerika nka Rick Ross, yavuze bwa mbere ku rukundo ruvugwa hagati ye n’umunyamideri Hamisa Mobetto wo mu gihugu cya Tanzania, yemeza ko hari umubano bafitanye n’ubwo yavuze ko uriya mugore ari we wabisobanura.

Ni nyuma y’igihe kitari gito uyu muraperi avugwa mu rukundo n’uriya mugore usanzwe afitanye umwana w’umuhungu n’umuhanzi Diamond Platnumz.

Rick Ross mu kiganiro n’umunyamakuru Lil Ommy, yahamije ko ari inshuti magara na Mobetto ariko ko azareka akaba ari we wisobanurira umubano bafitanye uko uteye.

Ati: “Nkubwije ukuri, hari umubano uhari ariko ngiye kumureka ari we uzasobanura imiterere y’ubucuti bwacu. Ni umuntu mwiza, afite umutima mwiza, ni rwiyemezamirimo ukomeye nshaka kumufasha ngo ibikorwa bye abizege ku rundi rwego kuko arimo gukora ibikorwa bikomeye, ntewe ishema na we. Hari ibintu bitandukanye nshaka kumubona yagezeho.”

Uyu mugabo kandi akaba yatangaje ko mu minsi ya vuba azajya muri Tanzania gusura iki gihugu.

Guhera muri Gicurasi 2021 nibwo inkuru z’urukundo rwa Rick Ross na Mobetto zatangiye kuvugwa, ni nyuma y’uko uyu muraperi atangiye kujya avuga ku mafoto y’uyu mugore kuri Instagram amurata ubwiza.

Cyakora cyo aba bombi ntibakunze gushyira ahagaragara urukundo rwabo.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Bwa mbere Rick Ross yavuze ku rukundo rwe na Hamisa Mobetto
    Urukundo rugamije kuryamana gusa nta rukundo rurimo.Ni ukwishimisha gusa mu bintu imana itubuza.

  2. Bwa mbere Rick Ross yavuze ku rukundo rwe na Hamisa Mobetto
    Urukundo rugamije kuryamana gusa nta rukundo rurimo.Ni ukwishimisha gusa mu bintu imana itubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *