Amafoto y’ubwambure bw’Umunyarwandakazi Kantengwa Judith yongeye kujya ku karubanda

Sangiza iyi nkuru

Amafoto y’Umunyamideli wo muri Uganda ufite inkomoko mu Rwanda, Kantengwa Judith Heard, yongeye kuboneka ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bitaramenyekana uwaba yayashyize ku karubanda.

Uyu munyamideli avuga ko hari aba-hacker biniriye ububiko bwe bw’amafoto, bayakwirakwiza bakoresheje konti ya Twitter avuga ko atari we uyigenzura.

Kantengwa yasabye imbabazi rubanda ko atari byiza kuba ibyo byabayeho kandi byarigeze no kubaho mbere.

Kuri Facebook yagize ati ” Konti yanjye ya Twitter sinjye uyigenzura. Hari umuntu uri kuyikoresha ashyira hanze amafoto y’ubwambure bwanjye. Ndasaba imababazi kuko nziko ari ubwa kabiri bibayeho gusa munyumve rwose nkeneye ubufasha bwanyu.”

Kuri ubu haribazwa uko byagenze ngo uwo mu-hacker atware konti ya Kantengwa ndetse agere n’aho ayo mafoto y’ubwambure abitse.

Judith Heard afite abana batatu barimo babiri b’impanga (Bituma bamwe bamwita Nalongo) n’umwe arera. Avuka kuri se w’Umunyarwanda na nyina w’umugandekazi. Ise umubyara yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994, nyina aba muri Uganda.

Ni umunyamideli ukomeye muri Afurika, ni umunyamakuru akaba ari na Rwiyemezamirimo.

Ubwo amashusho y’ubwambure bwe yajyaga ku karubanda bwa mbere, byaramugoye cyane ko yahaswe ibibazo kuri iyo migirire.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Amafoto y’ubwambure bw’Umunyarwandakazi Kantengwa Judith yongeye kujya ku karubanda
    Ese izo excuses ni iz’ iki? Ayo mafoto y’ ubwambure bwe se ayatunzemo iki? Iyi si inshuro ya kabiri? Ashobora kuba yarabonye ‘kunsutsu’ ye ari ibirori byo kumurikira abantu!!!

  2. Amafoto y’ubwambure bw’Umunyarwandakazi Kantengwa Judith yongeye kujya ku karubanda
    Ese izo excuses ni iz’ iki? Ayo mafoto y’ ubwambure bwe se ayatunzemo iki? Iyi si inshuro ya kabiri? Ashobora kuba yarabonye ‘kunsutsu’ ye ari ibirori byo kumurikira abantu!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *