Davis Kasirye muri batanu basezerewe mu kipe ya Uganda yitegura Amavubi

Sangiza iyi nkuru

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Uganda ‘The Cranes’, Milutin Michó Sredojevic, yamaze gusezerera abakinnyi batanu mu bo yari yarahamagaye bitegura umukino n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’.

Uganda n’u Rwanda bazahura mu kwezi gutaha, mu mikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu 2022.

Abakinnyi Micho yasezereye barimo David Bagoole ukina hagati mu kibuga mu kipe ya Vipers SC, George Kaddu wa Wakiso Giants, Joachim Ojera wa URA, Ibrahim Wammanah wa UPDC cyo kimwe na Davis Kasirye wigeze gukinira Rayon Sports kuri ubu ukina muri KCCA.

Gusezerera aba bakinnyi bisobanuye ko Uganda yasigaranye abakinnyi 28 bagomba kwiyongeraho 10 bakina hanze ya Uganda, bazavamo abaziyambazwa ku mikino y’Amavubi.

Umukino ubanza uzabera kuri Stade ya Kigali ku itariki ya 07 Ukwakira, uwo kwishyura ubere kuri Stade ya St Mary i Kampala nyuma y’iminsi itatu.

Mbere y’uko Imisambi ya Uganda itwana mu mitwe n’Amavubi y’u Rwanda, izabanza gukina imikino ibiri ya gicuti irimo uwo izahuriramo n’ikipe ya KCCA n’undi uzayihuza na Vipers.

Abakinnyi 28 Micho yasigaranye

Abanyezamu: Mutakubwa Joel (Express FC), Alionzi Nafian (URA FC), Tamale Simon (SoltiloBright Stars FC)

Ba myugariro: Willa Paul (Vipers SC), Wafula Innocent (KCCA FC), Mandela Ashraf (URA FC), Achai Herbert (KCCA FC), Kayondo Aziz (Vipers SC), Walusimbi Enock (Express FC), Iguma Denis (KCCA FC), Najib Fesali (URAFC), Mulondo Livingstone (Vipers SC), Waswa Geofrey (KCCA FC), Ramadan Musa (KCCA FC)

Abakina hagati mu kibuga: Byaruhanga Bobosi (Vipers SC), Mbowa Patrick (URA FC), Kakooza Mahad (Express FC), Wamana Ibrahim (UPDF), Kagimu Shafik (URA FC), Karisa Milton (Vipers SC), Mato Rogers, Poloto Julius (KCCA FC), Orit Ibrahim (Vipers SC), Kizza Martin (Express FC)

Ba rutahizamu: Sentamu Yunus (Vipers SC), Mukwala Stephen (URA FC), Rwothomio Cromwell (URA FC), Anaku Sadat (KCCA FC), Aheebwa Brian (KCCA FC).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *