Abana b’abahungu basambanywa ku kigero cya 2.9%-RIB

Sangiza iyi nkuru

Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB igaragaza ko mu myaka 3 ishize ibyaha byo gusambanya abana byakomeje kuzamuka, kuko imibare igaragaza ko kuva mu myaka 3 ishize, uru rwego rwagenje ibyaha 12,840 byo gusambanya abana.

Abibasirwa cyane ni abakobwa ku kigero cya 97.1% ugereranyije n’abahungu basambanywa ku kigero cya 2.9%.

Muri 2018-2019 ibyaha byo gusambanya abana byari 3,433, mu mwaka wa 2019-2020 bigera ku 4,077 naho mu 2020-2021 byabaye ibyaha 5,330, harimo n’abakekwa 13,485.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry asanga zimwe mu ngamba zo guhangana n’iki kibazo ari uko habaho kubahiriza uburenganzira bw’abana no gukumira amakimbirane yo mu ngo.

Yagize ati ” ”Amakimbirane mu ngo ni kimwe mu bintu bigenda bigaragara bituma habaho abana gusambanywa ndetse na ba bana batitaweho nabo ugasanga aribo bajya gusambanya bagenzi babo. Ingamba ziriho rero ni ukugumya kwigisha abana bakamenya uburenganzira bwabo.”

Dr Murangira avuga ko ababyeyi bakwiriye gusubira mu nshingano zabo, naho sosiyete nyarwanda nayo ntihishire icyo cyaha.

Muri rusange ibyaha byo gusambanya abana b’abahungu byumvikana inshuro nke cyane mu Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *