Ikipe ya Rayon Sports yatangaje urutonde rw’abakinnyi 29 izifashisha mu mwaka utaha w’imikino, barimo umunyezamu Kwizera Olivier kugeza ubu ibye bitarasobanuka.
Uyu munyezamu kugeza ubu avuga ko amasezerano yari afitanye na Rayon Sports yarangiye, ibyo ubuyobozi bw’iyi kipe budakozwa.
Cyakora cyo uyu munyezamu ari mu bakinnyi bane Rayon Sports izakinisha mu izamu ryayo, akazaba ahatanira umwanya n’abarimo Hakizimana Adolphe, Hategekimana Bonheur na Bashunga Abouba.
Iyi kipe kandi yiganjemo abakinnyi bashya Rayon Sports yasinyishije, biganjemo abanyamahanga.
Aba barimo myugariro Mitima Isaac, Nizigiyimana Karim ‘Makenzie’, Muvandimwe JMV, Byumvuhore TrĂ©sor, Ait Lahssaine Ayoub, Rharb Youssef, Andre Onana, Souleiman Sanogo, Chrismar Marta SoarĂ©z, Iranzi Jean Claude, Nsengiyumva Isaac, Mico Justin na Mushimiyimana Mohamed.
Urutonde rw’abakinnyi 29 Rayon Sports izifashisha muri shampiyona ya 202/22



