Leta y’u Burundi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira, yashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo mu mutwe wa FLN baheruka gufatirwa ku butaka bwa kiriya gihugu.
Igikorwa cyo gushyikiriza u Rwanda aba barwanyi cyabereye i Nemba ho mu karere ka Bugesera, ku mupaka ugabanya ibihugu byombi.
U Rwanda rwari ruhagarariwe na Brig Gen Nyakarundi Vincent ukuriye ubutasi bwa gisirikare mu ngabo z’u Rwanda, mu gihe u Burundi bwari buhagarariwe na Col Ernest Musaba ukuriye ubutasi muri icyo gihugu.
Abandi bitabiriye iki gikorwa barimo abahagarariye Umuryango w’Abibumbye ndetse n’uwa Afurika yunze Ubumwe.
Abarwanyi ba FLN bashyikirijwe u Rwanda bafatiwe muri Komini za Mabayi na Bukinanyana ho mu ntara ya Cibitoke mu mpera za Nzeri uyu mwaka, bakaba bari bamaze igihe bafunzwe n’Urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (SNR).
Uyu mutwe wa FLN mu myaka yashize wagiye ugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda byaguyemo abaturage batari bake na ho abandi bibasigira ubumuga, mu gihe imitungo y’abaturage yatwitswe indi igasahurwa.
Brig Gen Nyakarundi yagaragaje ko kuba u Burundi bwashyikirije u Rwanda bariya barwanyi bawo ari ikimenyetso cyiza cyo kongera kubaka umubano mwiza utajegajega hagati y’ibihugu byombi, nyuma y’imyaka itandatu bidacana uwaka.
U Burundi bwashyikirije u Rwanda bariya barwanyi ba FLN, mu gihe mu mpera za Nyakanga uyu mwaka na rwo rwabushyikirije abarwanyi 19 bo mu mutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bwabwo.
Ni nyuma yo gufatirwa mu ishyamba rya Nyungwe n’Ingabo z’u Rwanda muri Nzeri umwaka ushize.


