Umugore wegukanye umutima wa Pasiteri Aloysius Bugingo, washinze itorero, Prayer International Ministries, Suzan Makula Nantaba, avuga ko we ibyo kuba abantu bamwe bavuga ko ari indaya ya pasiteri ntacyo bimubwiye. Nantaba bamwe bamufata nk’uwasenye urugo rwa mbere rwa Bugingo kuko yari umukozi we, bikarangira atumye asiga umugore we bari babanye imyaka 19 ari we, Teddy Naluswa Bugingo. Nantaba yakoraga muri Salt Media, kompanyi ya Bugingo nyuma atwara umugabo wa mama pasiteri. Uyu kuri bamwe bakunda Teddy bagiye bamuha amazina arimo: umujura w’abagabo, nyiri zashuguli, umumama wirwanyeho, indaya ariko wei ibyo yigize nk’aho atabyuma. Aganira na Televiziyo ya Bugingo yitwa Salt, Nantaba yavuze ko ” Ntabyo nitayeho niyo banyita indaya ye. Biriya ntacyo bintwaye kuko bitampindurira ubuzima. Abantu bamwe ntibazi ko namaze imyaka itatu nkundana na Bugingo, turambagizanya mbere yo kubishyira ku karubanda.” Nantaba avuga ko abantu bakwiriye gukomeza kumuvuga kuko ” Wasanga nabyo bibafasha kwivura imihangayiko nkaba ndimo kubavura. Ntabwo nabuza abantu kunyita indaya. Ariko kuki abantu batajya bareba imvune z’abandi ahubwo kakarangamira ibyiza gusa abandi bagezeho? Kunyita indaya ntibyampindura.” Uyu mugore avuga ko ahubwo icyo yirinda ari uko abamuvuga nabi bamukomeretsa naho ubundi ngo bazavuga baruhe. Avuga ko ahubwo iyi bamutuka na we biba biri kumuvura imihangayiko. Ubwo yavugaga impamvu yatandukanye na Pasiteri Teddy, Bugingo yabwiye urukiko yamusuzuguraga. Nyuma yaje gutangaza ko atari azi kumutekera ngo bapfuye ko atamutekera neza umureti neza.



2 Responses
Ntabyo nitayeho niyo banyita indaya yawe-Umugore abwira Past. Bugingo
NAGAHARAWE
Ntabyo nitayeho niyo banyita indaya yawe-Umugore abwira Past. Bugingo
NAGAHARAWE