Umwana w’amezi atanu wavukiye mu Bitaro bya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe mu mezi atanu ashize, abaturage bamwita amazina arimo igikoko, uwavukanye amazuru ane n’amahembe bitewe n’uko ateye. Nyina witwa Claudette avuga ko na we byamutunguye gusanga yabyaye umwana umeze gutyo ndetse bigateza impagarara mu baturanyi bavuga ko ashobora kuba yaragiye mu bintu by’amarozi. Uyu mubyeyi ati ” Abandi bana bane bavutse neza nta kibazo, uwa Gatanu nabyaye mu mezi atanu ashize ni we waje afite ikibazo ku mazuru. Byarantunguye, abaturanyi nabo barumirwa ku buryo bamwe bavugaga ngo ndi umurozi. Bamwita amazina mabi ngo ni igikoko, afite amazuru ane, afite amahembe n’andi menshi.” Uyu mubyeyi yabwiye Afrimax English ko ” Byabaye ikibazo gihambaye mu muryango, bikagera n’aho umugabo antana abana. Gusa abantu bamubwiye ko ibyo yakoze atari byo agaruka mu rugo, asaba imbabazi.” Mu mashusho, uyu mwana aba ashungerewe n’abandi bana benshi. Agaragara arira cyane, ibintu byakumvikanisha ko wenda yaba ababara. Umubyeyi we yavuze ko abaganga bo mu Bitaro bya Kigeme bamubwiye ko nta bundi bufasha mu by’ubuvuzi babona bamuha, ko yajya kuri CHUK bakaba bamuha ubuvuzi bwisumbuye. Avuga ko akeneye ubufasha bw’itike n’ubwo kuvuza uyu mwana, kuko we n’umugabo we bafashe icyemezo ko batazatuma abaca mu myanya y’intoki, ariko amikoro nayo akaba akomeje kubakoma mu nkokora kuko batishoboye.



2 Responses
Umwana wavukiye ku Bitaro bya Kigeme bamwita igikoko, ufite amahembe n’amazuru ane
UWO MUBYEYI NIYINANGANE IMANA ILABIZI
Umwana wavukiye ku Bitaro bya Kigeme bamwita igikoko, ufite amahembe n’amazuru ane
UWO MUBYEYI NIYINANGANE IMANA ILABIZI