Ababiito basabye ko Umwami wa Tooro ava ku ngoma, batanga abasimbura umunani

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bakuru bo mu bwoko bw’Ababiito (Babiito Dynasty bavamo abami ba Tooro) barasaba ko Umwami wa Tooro, Omukama Rukirabasaija Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV Amooti, yavanwa ku bwami ku bwo kutuzuza inshingano ze, batanga ibikomangoma umunani byashakwamo umusimbura.

Aba bakuru bavuga ko ubwo habaga isabukuru y’iyimikwa ry’Umwami Oyo, Empaango Ya Tooro, Umwami Oyo yagaragaje agasuzuguro kuri abo bakuru ari nabo bamwimitse, ubushobozi buke ubwo yananirwaga gusoma imbwirwaruhame yagenewe uwo munsi mukuru.

Amakuru ava mu Bwami bwa Tooro avuga ko uretse ibyo, Umwami Oyo yagaragaje ubushobozi buke bwo kuba yabasha kuyobora Abatooro. Ibi nibyo abakuru bavuga ko batakwihanganira.

Umwe mu bakuru yabwiye SpyUganda ko ” Uyu mwana udashoboye ntabwo yaba umuzungura w’abasogokuruza bacu b’ibihangange, bazirikanaga abaturage babo ku mutima. Batangaga amategeko bagira ngo kavukire yacu igume ku isonga. Umwami wa mbere wa Tooro, Nyaika, yageze n’aho ashwana na Se wayobora Ubwami bwa Bunyoro Kitara, ahimba ubwe Bwami bwa Tooro…”

Akomeza agira ati ” Ubu ni gute twareka uyu muhungu akadukandagira ku mitwe, natwe tukemera tukarambarara mu mucanga nk’aho nta kintu cyabaye? Oya, oya oya.”

Abasesenguzi bo mu Bwami bwa Tooro bavuga ko atabasha gusoma neza adategwa nibura ibika bibiri yandikiwe nk’imbwirwaruhame.

Mu bikomangoma bishyirwa imbere ngo bisimbure Umwami Oyo harimo: George Kamurasi, Kasunsu Nkwanzi, Kabumba Kyebambe, Rukidi Mpuuga, Patrick Kaboyo. Aba bo ngo bagaragaza ko bashoboye, bategeka abayoboke b’Ubwami bwa Tooro.

Ababiito bavuga ko batumva uko Umwami Oyo atareba uko Ronald Muwenda Mutebi II wa Buganda yakanguriye abaturage kwipimisha Covid-19.

Umwe ati ” Ntiwabonye ibyabaye kuwa Gatandatu? Ese buriya Oyo yabasha no gutegeka igiturage ngo gikore ibi? Ese ururimi (Olutoolo) rw’abaturage yakabaye anyuzamo ubwo butumwa rwo araruzi? umugabo utabasha no gusoma ijambo bamwandikiye neza?”

Mu birori byitwa Empaango Ya Tooro ku nshuro ya 26, Abatooro banenze umwami wabo kuba atarabashije gusoma neza ijambo yagezaga ku bashyitsi naryo bavuze ko ” Nta kintu cyari kirimo.” Bavuze ko byari igisebo ku barebaga televiziyo ya NBS.

Hagati aho Ababiito baherutse gukora inama bavuga ko bashaka gutabara ubwami bwabo bitewe no kutumva n’agasuzuguro k’Umwami Oyo na nyina Umugabekazi, Best Kemigisa bivugwa ko ari we utwaye ubu, umuhungu we akaba nka konvayeri.”

Umwami wa Tooro, Omukama Rukirabasaija Oyo Nyimba Kabamba Iguru Rukidi IV Amooti yavutse kuwa 16 Mata 1992. Se ni Umwami wa Tooro witwa Patrick David Mathew Kaboyo Olimi III watwaye kuva mu 1965 kugeza mu 1995.

Yimye ingoma mu 1995 afite imyaka 3 n’igice aba Omukama wa 12 w’Ubwami bwa Tooro bumaze imyaka 180 bubayeho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *