Nyir’inzu utavuzwe amazina (Nyir’ibyondo nk’uko bamwe babita) yirukanye umusore utatangajwe amazina ye muri aparitema ye mu gihugu cya Ghana kuko arya abana cyane (gusambanya abakobwa). Nyir’ibyondo yasabye uyu musore kureka gusambanyiriza abakobwa benshi mu nzu ye ariko undi abyima amatwi, ingingo yatumye amusaba ko kuwa 30 Ugushyingo yaba amuviriye mu nzu. Ibaruwa yirukana uyu musore mu nzu ni iyo kuwa 27 Nzeri 2021, ivuga ko kuva ku itariki yavuzwe haruguru nta yindi minsi uyu musore azongera guhabwa. Uyu musore wari uziko azajya akora ibyo ashaka yakomwe mu nkokora na nyir’ibyondo. Ntibizwi neza uko nyir’inzu yamenye ko uyu musore abakobwa bose bagera iwe baba baje gusambana na we, bataba ari inshuti zisanzwe zamusuye.

Ibaruwa yandikiwe umusore


