Rwamagana/Gatsibo: Rwiyemezamirimo arashinjwa kwanga kwishyura abakozi

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bakora umwuga w’ububaji no gusudira mu turere twa Rwamagana na Gatsibo barashinja rwiyemezamirimo uyobora TRue D Energy Ltd kutabahemba kandi barakoze intebe zo mu mashuri, ubuyobozi bw’utu turere bukemeza ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye.

Abaturage baganiriye na Bwiza.com bakorera mu dukiriro twa Rwamagana na Gatsibo mu magambo arimo akababaro babwiye umunyamakuru ko basaba gukorerwa ubuvugizi ngo bishyurwe amafaranga bakoreye kuko intebe bakoze zajyanwe ku mashuri izindi ziracyari mu gakiriro ka Rwamagana.

Niyonziza Vedaste usanzwe akorera mu gakiriro ka Rwamagana yavuze ko bakoze intebe z’abanyeshuri kuva mu Kuboza 2020 none umwaka ukaba ugiye gushira batarishyurwa.

Agira ati: “Twahawe akazi mu kwezi kwa 12 mu mwaka ushize kugeza ubu ntirurahembwa, tukaba tubasaba kudukorera ubuvugizi bakatwishyura kuko tubakorera nta kandi kazi twabashaga gukora. Ubu turimo amadeni abaduhaga ibyo kurya, abandi ntitwabashije no kwishyura mituweri,nimutuvuganire babaduKemurire ibibazo.”

Niyonkuru Desire na bagenzi bakoze intebe z’abanyeshuri mu karere ka Gatsibo bavuga bategereje guhembwa amaso ahera mu kirere. Agira ati: “Twakoze intebe z’abanyeshuri duhawe akazi na Rwiyemezamirimo ariko kugeza ubu twaramubuze ngo aduhembe kandi ikibazo cyacu twakigezaga ku karere Meya akatubwira ngo nidukore agiye kubyikemurira ariko dutegereza ko baduhemba turaheba. Tukaba dusaba ko baduhemba kugira ngo tubashe gukemura ibibazo biri mu miryango yacu.”

Ndayambaje Janvier uyobora ihuriro ry’amakoperative y’abafundi mu ntara y’Iburasirazuba, UBTC, avuga ko ikibazo cy’abakoze intebe z’abanyeshuri bakizi ndetse bandikiye rwiyemezamirimo ngo yishyure abamukoreye ariko ntagaragaze ubushake be kubishyura.

Agira: “Icyo kibazo turakizi ,abakorera mu gakiriro ka Gatsibo badusabye kubavuganira ndetse abakoze intebe z’abanyeshuri mu gakiriro ka Rwamagana ni twe twabikurikiraga ku buryo twandikiye umuyobozi wa True D Energy iyoborwa na Ngamije Ambroise tunandikira akarere kamuhaye isoko tubamenyesha ikibazo uko giteye ariko yanze kwishyura miriyoni zirenga enye zigomba kwishyura abakoze intebe ndetse andi mafaranga akajya muri koperative kuko hari ibikoresho byaguzwe hakorwa intebe. ”

Ndayambaje akomeza avuga ko Ngamije Ambroise yagaragaje ko nta bushake afite bwo kwishyura abamukoreye. Ati: “Ngamije turamuhamagara ariko ntashobora kwitaba telefoni ndetse ndanamwandikira ntasubiza,Kandi abakoze intebe barambiwe guhora tubahanganisha, ubuyobozi ni bwo bwamusaba kwishyura kuko nta bushake afite.”

Abayobozi bayobora by’agateganyo uturere twa Rwamagana na Gatsibo bavuga ko True D company iyoborwa na Ngamije Embroise yananiwe kubahiriza amasezerano mu gihe akarere ka Gatsibo bemeza ko byanatumye basesa amasezerano bagiranye.

Henry Kakooza umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Rwamagana yemeza ko rwiyemezamirimo bahaye isoko ryo gukora intebe z’abanyeshuri atigeze yubahiriza amasezerano ndetse ko atishyuye abamukoreye ariko atazishyurwa andi mafaranga atarahemba abamukoreye.

Aragira: “Ikibazo turakizi, company yitwa True D LTD hari abakozi itahembye, n’imirimo igenda gahoro, dufatanyije na MINEDUC turimo kumukurikirana hakurikijwe ibikubiye mu masezerano harimo no kurangiza imirimo no kwishyura abo yakoresheje. Tumufitiye amafaranga menshi Kandi tuzamwishyura yakemuye ibibazo byose no kwishyura abo yakoresheje. ”

Nankunda Jolie, umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Gatsibo nawe avuga ko True D yananiwe kubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye ndetse ko basheshe amasezerano nawe kubera kutayubahiriza.

Agira ati: “Rwiyemezamirimo yananiwe kubahiriza amasezerano nk’uko yayasinye ubu tumaze iminsi itatu tuyasheshe kandi twabimenyesheje inzego zose bireba kuko twabanje kugorogoza tuganira nawe nk’uko amategeko agenga amasoko ya Leta abiteganya ariko byaranze turayasesa .”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bazakorera abaturage umuvugizi kugira ngo bakemurirwe ikibazo. Ati: “Abaturage ni abacu dufite inshingano zo kubarengera no kubavuganira ariko n’amategeko agomba no kubahirizwa.”

Umunyamakuru wa Bwiza.com yahamagaye Ngamije Ambroise uyobora True D Energy LTD ariko ntiyatanga ibisobanuro ku mpamvu zatumye atishyura abamukoreye mbere yo guhagarika imirimo yakoze ahubwo yahise akupa telefoni. Yagize ati: “Umunyamakuru buretse gatoya.”

Nyuma yo gukupa telefoni umunyamakuru yongeye kumuhamagara ntiyafata telefone ndetse ubutumwa bugufi yandikiwe kuri WhatsApp nabwo ntiyigeze abusubiza kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru kandi bigaragara ko yabusomye.

Umunyamakuru wa Bwiza.com yageze ahantu hakorerwaga intebe z’abanyeshuri ahasanga intebe zakozwe zitajyanwe mu mashuri zikaba zimaze amezi 8 ku gakiriro ka Rwamagana nyamara zaragombaga kugezwa ku mashuri yari azikeneye. Ahahoze ibiro bw’umurenge wa Kigabiro naho hagaragara intebe zakozwe ntizirangire ariko bigaragara ko zikomeje kwangirika kubera imvura yazinyagiye. Ku kigo cy’urubyiruko Yego Center giherereye mu murenge wa Muhazi, yahasanze intebe zangiritse n’izindi zirimo kuhaborera ariko agiye gufotora, abwirwa n’umuyobozi w’iki kigo ko bitemewe kuzifotora.

Uyu rwiyemezamirimo ashobora gutera igihombo Leta kuko ibyuma n’imbaho yakoresheje ari yo yabimuhaga ubu bikaba birimo kwangirika kuko yahagaritse imirimo Kandi intebe zitarangiye ndetse ntibibikwe neza.

Andi makuru anavuga ko uyu rwiyemezamirimo isoko yahawe ryo gukinga inzugi n’amadirishya atashyizemo ibirahure, abanyeshuri bakaba babangamiwe n’imvura ndetse ko inzugi zidakingwa kuko nta serire yashyizemo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rwamagana/Gatsibo: Rwiyemezamirimo arashinjwa kwanga kwishyura abakozi
    Ngamije n ntago ibyo yabikora Ibwo byakozwe nabantu be !

  2. Rwamagana/Gatsibo: Rwiyemezamirimo arashinjwa kwanga kwishyura abakozi
    Ngamije n ntago ibyo yabikora Ibwo byakozwe nabantu be !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *