Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yatangaje ko umunya-Brésil Neymar Jr agomba kumara hanze y’ikibuga ibyumweru biri hagati ya bitandatu n’umunani, nyuma yo kugira imvune ikomeye.
Neymar yavunikiye mukino wa shampiyona ikipe ye ya PSG yatsinzemo Saint-Etienne ibitego 3-1 ejo ku Cyumweru.
Ibitego bibiri bya Marquinhos na kimwe cya Angel Di Maria ni byo byafashije PSG kwegukana amanota atatu y’uyu mukino.
Ni ibitego uko ari bitatu byaturutse ku mipira bariya bakinnyi bagiye bahabwa na Lionel Messi.
Ibyishimo bya PSG byamenetsemo inshishi ubwo Neymar yavunikaga mu gice cya kabiri cy’umukino.
Uyu rutahizamu yasohowe mu kibuga ku ngobyi ataka cyane, nyuma yo guterwa umuserebeko n’umukinnyi wa Saint-Etienne akavunika akagombambari.
Neymar abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko ibyamubayeho ari ibisanzwe ku basportif, ashimangira ko yizeye kuzagaruka ameze neza kurushaho.
Byitezwe ko Neymar ashobora kugaruka mu kibuga mu mpera za Mutarama ikipe ye yitegura imikino ya 1/8 cy’irangiza cya UEFA Champions league.
Ibi bivuze ko atazagaragara mu mikino yiganjemo iya shampiyona PSG ifite mu minsi iri imbere ndetse n’uwa UEFA Champions league igomba guhuriramo na Club Brugge.


