Amb. Willy Nyamitwe akuriye itangazamakuru mu biro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, yatorewe kuba umuyobozi w’urwego rushinzwe kugenzura imikorere y’ibitangazamakuru byo mu Burundi (CNC).
Nyamitwe yatorewe kuyobora ruriya rwego kuri uyu wa Kane ku bwiganze bw’amajwi 13 kuri 13.
Uretse Amb. Nyamitwe watorewe kuyobora ruriya rwego, Chanel Nsabimbona wahoze ayobora Radiyo na Televiziyo y’u Burundi (RTNB) yatorewe kuba umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNC.
Willy Nyamitwe yatorewe imirimo mishya, mu gihe Inteko ishinga amategeko y’u Burundi yaherukaga kumwemeza nk’umwe mu bashobora kujya guhagararira u Burundi mu mahanga.
Acyemezwa na mu mpera z’Ukwakira byavuzwe ko ashobora kugirwa Ambasaderi w’u Burundi i Addis Ababa muri Ethiopia cyangwa i Kinshasa.


