Igisirikare cya Uganda, UPDF, kivuga ko ibitero by’indege ku barwanyi ba Allied Democratic Front, ADF, muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo byahitanye abarwanyi bo muri uyu mutwe babaribwa mu bihumbi. Ni ibitero byibasiye inkambi z’abarwanyi ba ADF ku ” buryo abagera mu bihumbi bishwe.” Ibi bitero byagabwe ku bufatanye bwa FARDC, UPDF bigamije gutsinsura ADF mu bice bya i Yayuwa, Tondoli, Beni I na Beni II nk’uko itangazo rya UPDF ribivuga. Iyi operasiyo yiswe Shujaa bivuze intwari mu rurimi rw’Igiswahili, yatangiye kuwa Kabiri, hagabwa ibitero by’indege, iby’ibimodoka by’intambara. Maj Gen Kayanja Muhanga, umugaba w’ingabo za Uganda muri icyo gikorwa, yavuze ko ico buri mezi abiri hazajya haba isuzuma rireba aho guca intege ADF bigeze. Abasirikare ba Uganda bashinze ibirindiro ahitwa Mukakati nko mu birometero 18 muri Kivu ya ruguru itangazo ribivuga. Uganda ishinja ADF gukorana na Islamic State mu bitero by’iterabwoba cyane ibyo mu minsi ishize mu Mujyi wa Kampala.

4 Responses
Igisirikare cya Uganda kivuga ko cyishe ibihumbi by’abarwanyi ba ADF
Abagande nibacucume abo bashumba bajya kwiba diamant ibiti ubukungu bwa rdc