Padiri Wenceslas Munyeshyaka wahoze akuriye Paruwasi ya Sainte Famille mu mujyi wa Kigali, yirukanwe muri Kiliziya nyuma yo kwemera ko afite umwana w’umuhungu.
Uyu mupadiri w’imyaka 63 y’amavuko yakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Saint-Martin de la Risle y’i Brionne mu Bufaransa, nyuma yo guhungira muri iki gihugu mu myaka 27 ishize.
Ku wa Gatanu tariki ya 03 Ukuboza ni bwo Padiri Munyeshyaka yahagaritswe n’umushumba wa Diyosezi ya Évreux, Christian Nourrichard, nyuma yo kwemera ko afite umwana w’umuhungu w’imyaka 11 y’amavuko.
Itangazo iriya Diyosezi yasohoye rivuga ko mu mpeshyi y’uyu mwaka ari bwo Padiri munyeshyaka yinjiye mu bitabo by’irangamimerere byo muri Komine ya Gisors, akemera ko ari se w’umwana w’umuhungu w’imyaka 11 y’amavuko yabyaranye n’umugore wo muri ako gace.
Ni muri uru rwego Musenyeri Nourrichard yamuhagaritse gukora imirimirimo yose y’ubupadiri ndetse no kwakira no gutanga amasakaramentu, bijyanye n’uko ibyo yakoze bihabanye n’imirimo yo kwiha Imana.
Hari ibiganiro Umushinjacyaha Gerald Patrick wo mu gace ka Rosny-sous-Bois yashyize hanze Padiri Munyeshyaka aterana imitoma n’umugore witwa Mukakarara Claudine babyaranye, kugeza aho amubwira ko yifuza ko yamubyarira undi mwana.
Ati: “Nindamuka ntafunzwe tuzabyara umwana wacu wa kabiri. Ni wowe wanyeretse iyo nzira yo kubyara, ariko noneho ndifuza umukobwa”.
Claudine asubiza Padiri Munyeshyaka agira ati: “Wowe ubyara abahungu!”, undi na we ati: “Oya ndifuza umukobwa”.
Uyu mugore birangira yijeje Padiri ko Imana izamukorera igitangaza akabyara umukobwa.
Padiri Munyeshyaka yageze mu Bufaransa mu 1994 avuye muri Arikidiyosezi ya Kigali, dore ko yari umupadiri muri Paruwasi ya Sainte Famille.
Ni umwe mu bihaye Imana bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko yashinjwe kwica Abatutsi bari barahungiye kuri Sainte-Famille, muri Saint-Paul no kuri Cela.
Uyu mupadiri bivugwa ko yagendanaga pistol ku tako, yanavuzweho gufata abagore n’abakobwa ku ngufu ku buryo bamwe yari ameze nk’uwabagize abagore be.
Ageze mu Bufaransa yatse ubuhungiro, yakirwa muri Diyosezi ya Évreux na Musenyeri Jacques David mu 1996 nyuma aza koherezwa muri Paruwasi ya Gaillard-sur-Seine mu 2001.
Yabaye kandi muri Paruwasi ya Gisors Vallée d’Epte n’iya Plateau d’Étrépagny.

4 Responses
Padiri Wenceslas Munyeshyaka yirukanwe muri Kiliziya
Nimushaka mumurekere mubupadiri. None se abantu yahaye isakaramentu bazafarisubiramo? Abo yahanaguyeho ibyaha nyuma yo kumwicuzaho bazasubiramo? Amadini rwose dushatse twayarebesha amado kuko harimo byinshi nidasonutse cyane cyane mu bukirisiti beiyittirira Yezu bumwita Imana kanfi batemera ko yiremye akiyohereza kwisi.

Iminsi y’umujura ni 40 koko! Munyeshyano uyu yakomeje kwiyoberanya ariko amaraso atariho urubanza ajojoba ku biganza bye ntazamuha amahoro Umunsi urageze ubucabiranya bwe bugiye ahagaragara niyemere n’ubwicanyi yakoze bwose n’abo yafashe ku ngufu nyuma akanabica we n’interahamwe ze ! Natanabyemera mu maso y’ubutabera bw’isi kandi azanabihakana imbere y’Imana yabeshyaga ko yiyeguriye se? Umwari Hyacintha umwe muri benshi wambuye ubuzima aruhukire mu mahoro. Ndibuka umubyeyi we warinze yitahira yarashenguwe n’ishavu kubera wowe wa nkozi y’ibibi we. Munyeshyaka ngusabiye ku Mana umutima wo kwicuza noguhinduka.
Abo basenyeli nibwo bakikumenya? Baratinze.