Jimmy Gatete yahaye Abanyarwanda isezerano

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Jimmy Gatete, yahaye Abanyarwanda isezerano ry’uko azagaruka mu mupira w’amaguru n’ubwo avuga ko atazi icyo azawukoramo.

Gatete wakinnye umupira w’amaguru kugeza muri 2010, afatwa nk’uwa mbere mu bakinnyi bakunzwe n’ingeri zose z’Abanyarwanda kubera ibyishimo yabahaye mu gihe yamaze yambaye umwambaro w’Amavubi.

Cyakora cyo kuva uyu mukinnyi yahagarika gukina ruhago yabaye nk’uwitasura ibijyanye n’umupira w’amaguru, ibyatumye abawihebeye barushaho kumukumbura.

Mu kiganiro Gatete Jimmy utanakunze kugaragara mu itangazamakuru aheruka kugirana na Radio B&B FM, yavuze ko ko yiyumvamo kuba azagaruka mu mupira w’amaguru.

Ati: “Mu by’ukuri sinibona ko nzatoza, simbibona ariko ikintu nabizeza umupira nawuvukiyemo, narawukinnye, nywukuriramo n’ubu urankurikirana. Ubu ntabwo nywurimo ariko hari ikintu numva kinsunika gishaka kungaruramo.”

“Sinzi uburyo nzabigarukamo, sinzaba umutoza byo, sinzi uburyo nzabigarukamo ariko ndumva nzabigarukamo kuko ni ibintu nkunda kandi nibaza ko ngarutse ntabura icyo mfasha n’iyo yaba ikipe yo kumuhanda nayifasha.”

Uyu mugabo wakunzwe nka rutahizamu w’Abanyarwanda yavuze ko agisoza gukina yize ubutoza azi ko ari bwo azakora, gusa bikaba byarangiye yisanze mu bindi.

Ati: “Nigeze kugira amahirwe yo kujya kwiga mu Budage, mfite License B, icyo gihe rero hari gahunda nagombaga gukomeza nkabona License A, ishobora kunyemerera cyangwa kugera ku nzozi zanjye zo kuba natoza heza ariko ntibyagenze uko nabiteganyije nisanga nagiye mu bindi.”

Gatete yijeje abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ko abakunda kandi ko agiye kugaruka vuba mu mupira.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *