Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwashimangiye ibihano urukiko rwa Gisirikare rwari rwarahaye Henry Jean Claude Seyoboka cyo gufungwa burundu, kubera uruhare ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreye mu Murenge wa Rugenge mu Mujyi wa Kigali. Uyu mugabo wahoze muri FAR yari yavuze aseka ko ari we wabazwa imyobo iri ku nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda kuko yifashishije Katyusha akaharasa bikomeye. Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwavuze ko uregwa atabashije kugaragaza ibimenyetso simusiga bimushinjura, iyi ikaba ari nayo mpamvu rwashimangiye ibihano yari yarahawe n’urukiko rwa Gisirikare. Sous Lieutenant Seyoboka we yakomeje guhakana ibyo aregwa, avuga ko bamwitiranyije n’uwitwa Lt Claude wari ikimenyabose muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

2 Responses
Urukiko rwa gisirikare rwakatiye S/Lt Seyoboka wigambye kurashisha Katyusha CND gufungwa burundu
Iyinkuru , uko ikomejwe kuvugwa kuli title yayo bitandukanye nuko Iteye.
Umutwe utubwira uwarashe kuli CND.
Ntabwo abasomyi Bose bagira ubushake bwo kwinjira mu nkura nyirayo
Bitewe n’impamvu ntazi.
Ubwo rero abatalinjiye muliyinkuru bakagarukira kumusigongero w’umutwe wayo ntibamenyeko yafungiwe Genecide,
Ahubwo bumviseko yafungiwe kurasa kuri CND
Ndakekako alinacyo umunyamakuru yashatse ko bamenya.
Icyo nibaza ese mubyaha yarezwe halimo no kurasa CND. Ese niba yarabivuze yilegura cg yidegembya kubaki nibyo bagaragaye nka Big store?