U Burusiya bwamaganye Amerika ikomeje kubushinja kwitegura kurasa kuri Ukraine

Sangiza iyi nkuru

Leta y’u Burusiya yatangaje ko abavuga ko buri gutegura ibitero karundura kuri Ukraine ari ababeshyi bakomeje kuyanduranyaho.

Ni nyuma y’uko muri iki cyumweru iki gihugu cyarunze abasirikare babarirwa mu 175,000 ku mupaka wacyo na Ukraine ndetse n’ibimodoka by’intambara.

Ibinyamakuru byo muri Amerika byanditse ko iki gihugu cyamaze kunoza neza umugambi wo gutera Ukraine, ku buryo nta gihindutse ushobora gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2021.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri mu bihugu byamaganye iriya myitwarire y’u Burusiya, zibuburira ko nibwibeshya bukagaba ibitero kuri Ukraine zizahita ziyitabara.

Ubutegetsi bw’i Moscow buvuga ko imvugo iri gutambutswa n’ubutegetsi bwa Amerika nta kindi igamije uretse kuba gashozantambara.

Ikinyamakuru cyitwa Kommersant kivuga ko Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya ari yo yemeza ko u Burusiya nta gahunda bwo gutera Ukraine bufite.

U Burusiya buvuga kandi ko ibyo Amerika iri gukora nta kindi bigamije uretse gushyushya imitwe y’abantu hanyuma ikabyitirira u Burusiya, nk’uko Maria Zakharova uvugira Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burusiya yabitangaje.

Ati: “Amerika ifite umugambi urambuye wo gusiga icyaha u Burusiya ivuga ko bushaka kwigarurira Ukraine.”

Zakharova yunzemo ko ibyo Amerika ikomeje gukora ari ukwanduranya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *