Umutoza wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda yamaze kwegura

Sangiza iyi nkuru

Ikipe ya Etincelles FC yamaze gutandukana na Habimana Sosthène ’Lumumba’ wari umutoza wayo mukuru kubera umusaruro mubi.

Amakuru avuga ko uyu mutoza yamaze gusezera ku mirimo, gusa nanone hakaba hariho gahunda yo kumwirukana.

Amakuru yavugaga ko Habimana Sosthène yari busezererwe ku wa Kane w’iki cyumweru, nyuma y’inama ya Komite nyobozi ya Etincelles yateranye kuri uwo munsi.

Uyu mutoza yasize iyi kipe y’i Rubavu ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, dore ko ifite inota rimwe mu mikino itanu imaze gukina, n’ikirarane igomba guhuriramo na APR FC.

Umusaruro mubi w’iyi kipe wakomeje ku wa Gatatu ubwo Kiyovu Sports yayisangaga kuri Stade Umuganda ikayihatsindira ibitego 2-0 byatumye yuzuza umwenda w’ibitego umunani.

Byitezwe ko Sosthène ari busimburwe na Bizimana Abdou ’Bekeni’.

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *