Ntwali John Williams avuga ko abakorera ubuvugizi kuri Youtube bashobora gufungwa byoroshye

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi wa shene ya Youtube yitwa Pax TV, Ntwali John Williams, avuga ko abantu cyangwa banayamkuru bakorera abaturage ubuvugizi kuri Youtube bashobora gufungwa byoroshye ugereranyije n’abahakorera ibindi biganiro.

Mu kiganiro kuri telefoni na BWIZA, Ntwali yavuze ko impamvu inkuru z’ubuvugizi zishobora gufungisha uzikora ari uko ziba zigaruka ku “Banyabubasha baba barenganyije abo baturage.”

Atanga urugero ati ” Wakoze inkuru y’ubuvugizi aho umuntu wo mu nzego z’umutekano yitwaje umwambaro yambaye akarenganya umuturage, habamo kugongana na we.”

Ntwali yari yatangarije AFP ko abanyamakuru bakora inkuru zivuga ku by’ubwiza, imikino cyangwa imyidagaduro nta kibazo bafite mu Rwanda “hatotezwa” gusa abakora ku nkuru za politike n’andi makuru bifitanye isano abera mu Rwanda.

Kuri iyi ngingo yabwiye BWIZA ati ” Ahubwo amakosa menshi aba mu myidagaduro na za commedy ariko ibyo ntawe ubireba. Abakora inkuru ku gutanga ibitekerezo, politiki, umutekano n’ibindi nibo usanga bafite iki kibazo.”

Ntwali ukoze itangazamakuru mu Rwanda kuva mu myaka 20 ishize yakomeje adutangariza ko Leta idakwiriye kwihutira gufunga abo ibona baba bakoze amakosa.

Yagize ati ” Ntabwo navuga ko abakorera kuri Youtube ari shyashya 100%, nta byera ngo de. Ariko niba habayeho gutsitara, ariko ntihabe guteza imidugararo, guhungabanya umutekano, hakwiriye kubaho kwerekera ibyakosorwa, aho gufunga shene ya Youtube na nyirayo.”

Ku ngingo y’ibiganiro byavuzwe ko biri kuba hagati y’ u Rwanda na Youtube ngo shene zimwe za Youtube zifungwe, Ntwali avuga ko ” Ibi birimo risques nyinshi kuri Leta.”

Yagize ati ” Nguhe nk’urugero muri Uganda, bashatse guhagarika konti za Facebook za bamwe kandi iriya ni google product, byasabye ko Leta yazajya kurega buri muntu mu rukiko rwo muri Scotland ibintu bitoroshye. Gmail irakoreshwa cyane kuyifunga wenda na Goolge yahagarika amakuru menshi yari ibitse ku gihugu, byaba bigoye.”

Ntwali John Williams asaba Leta ko yazirikana intambwe imaze guterwa mu itangazamakuru mu Rwanda no ku gutanga ibitekerezo, abakorera kuri Youtube bagakora batangirije amabwiriza ariko ntihihutirwe gufungwa umuntu kubera ko yakoze ikosa runaka.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *