Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjabu mu mpera z’icyumweru gishize ku wa 3 Ukuboza 2021, ubwo abaturage 474 bahabwaga telefoni zigezweho zizwi nka Smartphone yabasabye gukoresha neza telefoni zikabafasha kwihutisha iterambere ryabo.
Abaturage bahawe telefoni bagenewe na Perezida wa Repubulika bavuze ko bagiye kuzifashisha zikabafasha guhererekanya amakuru n’ubuyobozi mu rwego rwo gukumira ibyaha.
Niyirora Fidel, umuturage utuye mu kagari ka Kabatasi mu murenge wa Rubona, avuga ko yabangamirwaga no gutanga amakuru ku gihe ngo hakumirwe icyaha.
Agira ati: “Kuba ntari mfite telefoni ya taci byatumaga ntabasha gutanga amakuru mu gihe hari umuntu mbonye akora icyaha, ariko ubu mfite telefoni ifotora ndamutse mbonye umuntu nahita ntanga amakuru mu nzego z’abayobozi ku buryo bibaye ngombwa namufotora yacika kumushaka bikoroha kuko amafoto ye nayohereza mu nzego z’abayobozi.”
Nikure Ignace utuye mu kagari ka Ntebe mu murenge wa Muyumbu yemeza ko umuturage udafite telefoni bidindiza iterambere kuko ahendwa na serivisi.
Aragira ati: “Umuturage udafite telefoni ya simati biramugora kubona serivisi kuko bimusaba kujya ku Irembo kuzisabayo kandi nakagombye gusaba serivisi ntacyo ntanze ariko iyo nshaka kudekarara imisoro cyangwa izindi serivisi z’Irembo njya kuzishaka nakagombye kubyikorera ntavuye mu rugo nkatanga amafaranga, kandi kutagira telefoni bitera imbogamizi mu iterambere ry’umuturage.”
Mbonyumuvunyi Radjabu umuyobozi w’akarere ka Rwamagana yasabye abaturage kudakoresha telefoni mu biganiro byo gutebya ahubwo bakazifashisha mu kwihutisha iterambere ryabo.
Yagize ati: “Dufite ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uduhitiramo neza Ntacyo Perezida wa Repubulika atadukoreye icyo tuzamuhemba, adukeneye igihembo kimwe nimukoreshaga neza izi telefoni yabageneye zikabafasha kwiteza imbere, nutera imbere n’igihugu kizaba giteye imbere.”
Meya Mbonyumuvunyi akomeza ati: “Telefoni si igikoresho gikwiye kurangaza abantu bavuga ibitubaka, batera ibiparu gusa, ahubwo tuyikoreshe twiteza imbere twebwe ubwacu, duteze imbere n’iguhugu cyacu. Izi telefoni mubona mwazifashisha kumenya amakuru y’isi yose kuko harimo radiyo na televiziyo, ikindi mushobora kwaka serivisi zose mutagombye kujya ku murenge uwo mwanya wo kujyayo mukawukoresha mu bikorwa bibateza imbere.”



