Umufaransa Gyslain Bienvenu Tchiamas wari umutoza mukuru wa Gicumbi FC, yeguye ku mirimo ye kubera umusaruro mubi.
Ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri ni bwo uyu mutoza yafashe icyemezo cyo kwegura ku mirimo ye.
Ni nyuma y’uko Gicumbi FC yari imaze gutsindwa na Etincelles FC y’umutoza Bekeni wanigeze kuyitoza ibitego 2-0, mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda.
Uyu mugabo mu gihe cy’ukwezi kumwe n’ibyumweru bibiri yari amaze atoza Gicumbi FC, yayitoje imikino 10 atsindamo ibiri yonyine ananganya itatu, mu gihe yari amaze gutsindwa imikino itanu.
Ibi bishyira iyi kipe yo mu majyaruguru ku mwanya wa 11 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 9, umusaruro ku bwe asanga udahagije.
Amakuru avuga ko umutoza Tchiamas ufite inkomoko muri Congo-Brazzaville agomba guhita asubira iwabo mu Bufaransa akisangira umuryango we.


