Ikipe ya Simba Sports Club yafashije abafana bayo kwizihiza neza umunsi mukuru wa Noheli, nyuma yo kunyagira ikipe ya KMC ibitego 4-1.
Hari mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona ya Tanzania.
Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino cya ba myugariro Mohammed Hussein na Joash Onyango, na bibiri byo mu gice cya kabiri cy’umukino bya Kabi Denis ni byo byafashije Simba kwegukana amanota atatu muri uyu mukino.
KMC yabonye impozamarira ku munota 40 w’umukino ibifashijwemo na Hassan Kabunda.
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ Meddie Kagere yagaragaye muri uyu mukino, ndetse yakinnye iminota yawo yose.
Gutsinda KMC byatumye Simba Sports Club igumana umwanya wa kabiri n’amanota 21, ikaba ikirushwa amanota abiri na mukeba wayo Young Africans ya mbere.


